Shampiyona irakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports na AS Kigali, APR FC na Sunrise urasubikwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shampiyona irakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports na AS Kigali, APR FC na Sunrise urasubikwa

Shampiyona irakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports na AS Kigali, APR FC na Sunrise urasubikwa

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2018/2019 irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho umukino witezwe na benshi ugomba guhuza Rayon Sports ndetse na AS Kigali ku munsi wo ku Cyumweru ni mu gihe uwa Sunrise na APR FC wo wasubitswe.

Ni shampiyona ikomeza hakinwa imikino y'umunsi wa 7 wa shampiyona, ku munsi w'ejo ikipe ya Mukura yagombaga kwakira AS Muhanga ariko umukino ukaba wimuriwe ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018.

Indi mpinduka n'uko umukino ikipe ya Sunrise yagombaga kwakiramo APR FC ku munsi wo kuwa Gatandatu wakuweho bitewe n'uko iyi kipe igera mu Rwanda uyu munsi ivuye muri Tunisia mu mikino nyafurika ya Champions League.

Umukino witezwe na benshi n'uwo ku munsi wo ku Cyumweru aho ikipe ya AS Kigali izakina na Rayon Sports, umutoza Masudi Djuma ahangana na Rayon Sports yahoze atoza ari nako myugariro Eric Radu nawe azaba ahanganye na AS Kigali yahoze akinira.

Dore gahunda yose y'imikino y'umunsi wa 7

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

Gicumbi FC vs Musanze FC

Bugesera FC vs Kiyovu Sports

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

Amagaju FC vs Kirehe FC

Police FC vs Marines FC

Espoir FC vs Etincelles FC

Mukura VS vs AS Muhanga

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

Rayon Sports vs AS Kigali

06/Dec/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...