Azam TV yareze Mukura VS muri FERWAFA inayisaba kuyishyura bitewe n'igihombo yayiteje | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Azam TV yareze Mukura VS muri FERWAFA inayisaba kuyishyura bitewe n'igihombo yayiteje

Azam TV yareze Mukura VS muri FERWAFA inayisaba kuyishyura bitewe n'igihombo yayiteje

Televiziyo ya Azam yamaze kurega ikipe ya Mukura VS muri FERWAFA ku bw'igihombo yateje iyi televiziyo nyuma yo kuyangira ku munota wa nyuma kwerekana umukino wayo na Free State Stars mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Iyi televiziyo yari yijeje abafatabuguzi bayo ko bazakurikirana uyu mukino wabaye ku munsi w'ejo hashize I Huye ukarangira Mukura inatsinze iyi kipe, gusa ku munota wa nyuma iyi televiziyo yabwiwe ko itazerekana uyu mukino.

Mu itanganzo rigenewe abanyamakuru iyi televiziyo yavuze ko yari yahawe uburenganzira bwo kwerekana uyu mukino na perezida w'iyi kipe Nizeyimana Olivier tariki ya 28 Ugushyingo 2018.

Bakomeza bavuga ku munsi w'ejo abakozi b'iyi televiziyo bari bageze kuri Stade Huye hagati ya saa 10:00' na saa 11:00' ariko babwirwa na visi perezida wa Mukura Nayandi Abraham ko batemerewe kwerekana uyu mukino hari ikiguzi bagomba kwishyura Azam.

Baje kugirana ibiganiro nabyo biba iby'ubusa bangirwa kuwerekana, ubu bakaba bamaze kugeza ikirego muri FERWAFA bayisaba gukurikirana Mukura nk'umunyamuryango wayo ndetse no kwishyura ibyo bari bamaze gutanga bitegura uyu mukino. 

Itangazo rya Azam rigenewe abanyamakuru

06/Dec/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Fahd
Mukura ndabemeye muridya mukimara let's nikigenera amafaranga amakipe yasohoste mujye mubakanira baze kukibuga bishure. Ibyu buntu wapi
Sponsored Content
Loading...