Mbaye inyamaswa naba Igisamagwe – Master wizihiza isabukuru y’imyaka 22 warangariye indege bakamutsinda igitego | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mbaye inyamaswa naba Igisamagwe – Master wizihiza isabukuru y’imyaka 22 warangariye indege bakamutsinda igitego

Mbaye inyamaswa naba Igisamagwe – Master wizihiza isabukuru y’imyaka 22 warangariye indege bakamutsinda igitego

Mugisha Franҫois uzwi nka Master ukinira ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze avutse avuga ko yakuriye mu buzima butamworoheye cyane byatumye ashyira umutima ku byo akora byose ari nayo mpamvu yumva uretse kuba ari umuntu ngo aramutse abaye inyamaswa yaba igisamagwe ‘Jaguar’ kuko itajya igira imikino mu byo ikora byose.

Mugisha Franҫois batazira Master yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1996, avukira mu mujyi wa Kigali I Remera ahazwi nko mu Gihogere.

Ni bucura mu muryango w’abana 7 abakobwa 3 n’abahungu 4 ba Munyaneza na Mukankubana Alphonsine.

Mu kiganiro kirambuye ku buzima bwe yagiranye na Eachamps, avuga ko yakuriye mu buzima butari bwiza cyane aho yababajwe cyane no kuba yarize bimugoye kuko yaburaga amafaranga y’ishuri.

Yagize ati”Mu rugo twari tubayeho mu buzima navuga ko butari bwiza cyane, ariko uko iminsi igenda yigira imbere niko ibintu byagendaga bihinduka ubu ngubu turashima Imana.”

N’ubwo ubuzima butari bworoshye ntibaburaraga cyangwa ngo babwirirwe ariko muri ursange nta bwo ibintu byari bimeze neza nko mu myigire aho avuga ko we aricyo kibazo yahuye nacyo kuko yaburaga amafaranga y’ishuri.

Yagize ati”Ikintu cya mbere cyari kigoranye ari nacyo cyangonye cyonyine mu buzima, ni ukuntu najyaga kwiga nkabura amafaranga y’ishuri, byarambabazaga cyane ariko nta yandi mahitamo nari mfite, nabikuriyemo mbasha kubyakira kugeza ubu ngubu aho mbasha kwikorera buri kimwe.”

Master yagize amahirwe yo kwiga  aho yatangiye amashuri abanza muri 2003 yiga muri Remera Catholique I ari naho yayasoreje, icyiciro rusange cy’amashuri yusimbuye yacyize muri St Bernadette I Kamonyi ni mu gihe icyiciro cya kabiri cya mashuri yisumbuye ‘A’level’ yacyize mu Kagarama aho yize icungamutungo ubu arimo ariga muri kamuniza ya UTB aho ari mu mwaka wa 2 yiga Logistics Transports and Management.

Urugendo rwe rwa ruhago

Avuga ko atibuka neza ighe yatangiriye urugendo rwe rwa ruhago kuko yatangiye kera akurikira bakuru be ku kibuga aho babaga bagiye gukina nawe aza kubikunda, yaje kugira amahirwe abona ikipe ya Esperance ya nyakwigendera Kalisa Jean Paul bakundaga kwita Mourinho aramufata aramuzamura kugeza yinjiye mu Isonga.

Yagize ati”Nakundaga gukurikira bakuru banjye bagiye kuri Stade gukina nkabareba uko bakina ni bwo najnjye naje kubikunda kuko nakiniraga ku ruhande, twabaga I Remera munsi ya Controle Technique, nyuma naje kuhabona ikipe yitwa Esperance de Remera ya  nyakwigendera Kalisa Jean Paul bakundaga kwita Mourinho, nahereye aho ndi umwana muto ndazamuka kugeza uyu munsi ndi mu ikipe ya Rayon Sports."

Mugisha Franҫois mbere yo kwinjira muri Rayon Sports yanyuze mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yahakinnye umwaka umwe ahita ajya muri Rayon Sports.

Umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu mikino nyafurika

Yinjiye mu Isonga muri 2014 akina umwaka umwe w’imikino wa 2014/2015 ahita yerekeza muri Rayon Sports.

Uyu ni umwaka wa 4 ari muri Rayon Sports. Yinjiye muri iyi kipe ayikinira 2015/2016 n’ubwo benshi bavugaga ko bagiye gusenya Rayon Sports kuko bari bayinjiyemo ari abana 7 bavuye mu Isonga, avuga ko uyu mwkaa we wa mbere wamuhiriye kuko begukanye igikombe cy’Amahoro ndetse n’abafana batangira kubagirira icyizere, 2016/2017 wari umwaka we wa 2 aho yatwaranye n’iyi kipe igikombe cya shampiyona, ubwo ni bwo yari asoje amasezerano ye iyi kipe ihita imwongerera amasezerano y’imyaka 2.

Mu ntangiriro ze z’umwaka 3, 2017/2018 nta bwo yahiriwe kuko yari amaze amezi 8 mu mvune, gufatisha byabanje kumugora  ndetse bigera aho yari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe igomba kurekura, yaje kugira amahirwe uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier atandukana nayo maze mu mpera za Gashyantare 2018  ikipe ihabwa umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahise umugirira icyizere yongera kuzamura urwego, agaruka muri 11 bahoraho  ndetse afasha ikipe ye kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Ubu uyu musore ari mu mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports gusa nta bwo arimo gukina kuko amaze iminsi yarabazwe urutugu akaba yarabwiwe ko azatangira muri Mutarama 2019.

Umutoza Ivan Jacky Minnaert ni umwe mubo Master ashimira bamufashije

Mu batoza bamutoje avuga ko ashima cyane Ivan Minnaert kuko ari we wongeye kumuremamo icyizere igihe yari ameze nk’umuntu ugiye kwibagarana.

Yagize ati”Burya umufana we aba ashaka umuaruro wa nyuma ariko tuvugishije ukuri nari maze amezi 8 mu mvune y’inyama ya ruguru yo mu ntege ‘hamstring’, nta bwo nari guhita ngaruka ngo nsubire mu bihe byange, byansabye imbaraga kongera kwisanga mu bandi ariko ndashima Imana ko byatunganye nkongera nkagaruka muri 11 ndetse nkafasha n’ikipe yanjye kugera kure mu mikino nyafurika ya Confederations Cup, ni bintu ntazibagirwa ko nafashije ikipe yanjye ya Rayon Sports, no kuba narayihesheje igikombe cy’Agaciro sinabyibagirwa.”

“Umutoza wamfashije mu rugendo rwanjye, buriya Ivan(Minnaert) yaramfashije cyane kundemamo icyizere akambwira ko hari icyo nshoboye ariko ntaramenya ko nkishoboye ko ngomba kugikomerazaho, akanganiriza akanyereka ko hari icyo nshoboye. Undi mutoza wamfashije cyane ni nyakwigendera Kalisa Jean Paul nawe yangiriye inama ambwira ko hari icyo nshoboye kandi nzagera kure.”

Nyuma yo kubagwa urutugu azagaruka mu kibuga muri Muatarama 2019

Mu kwezi kwa Mbere kwa 2019 byashobokaga ko yasohoka mu Rwanda ariko bitewe n’uko yagize ikibazo cy’imvune azagaruka mu kwa Mbere byatumye gahunda ayisubika n’ubwo hari amakipe yari yabonye, akaba ashobora kuzagenda ku mpera z’amasezerano ye.

Utuntu n’utundi

Yarangariye indege bamutsinda igitego

“Agakoryo nakoze nk’iri umwana, twari twagiye gukinira I Kanombe muri kiriya kibuga cyaho batarashyiramo Police, nyine twari abana kwa kundi mwateranyaga amafaranga nka 500 mukayakinira, noneho turimo dukina indege iduca hejuru ndayirangariraaaaa!! Ndakomeza ndayirebaaaa kugeza banyuzeho baragenda bantsinda igitego ariko bari banyishe n’uko nagize amahirwe nkaza kucyishyura.”

Abaye inyamaswa yaba igisamagwe ‘ Jaguar’

“Uretse kuba ndi umuntu bambwiye ngo mpitemo inyamaswa naba yo naba Igisamagwe ‘Jaguar’, kubera ko ni nyamaswa itagira imikino kandi ibyo ikoze byose ibikora vuba, niba ibonye ikintu ikavuga ngo niwo muhigo wanjye ubwo nta kindi biba birangiye.”

Yakubitiwe cyane kujya kureba filimi z’udusobanuye papa we yajyaga amusangamo akamukubitiramo

Afite umukunzi bamaranye amezi atatu, Shema Mireille, gusa ntabwo arafata umwanzuro wo kuba yashaka n’ubwo aba abitekereza ngo hari ibyo ataruzuza neza

Ngo abaye inyamaswa yakwibera Jaguar

12/Dec/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...