Amafoto: Aline Gahongayire yizihije isabukuru y’imyaka 32 n’abana 100 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto: Aline Gahongayire yizihije isabukuru y’imyaka 32 n’abana 100

Amafoto: Aline Gahongayire yizihije isabukuru y’imyaka 32 n’abana 100

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zihimbaza Imana yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse aho yifatanyije n’abana basaga 100 asanzwe yishyurira amafaranga y'ishuri.

Tariki ya 12 Ukuboza 1986 ni bwo Aline Gahongayire wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ni bwo yavutse, ubwo yizihizaga iyi sabukuru yifatanyije n’umuryango we mushya yahuje.

Ibirori by’isabukuru ya Gahongayire byabereye ku rusengero rw’Itorero Power of Prayer Church aho yasangiye n’abana basaga 100 asanzwe yishyurira amashuri abinyujije mu muryango yashinze witwa Ineza Family.

Gahongayire yavuze ko ashima Imana imwongereye undi mwaka wo kurama ayisaba kumufasha ngo imibereho ye igirire abandi umumaro ari na yo mpamvu yiyemeje gusangira n’abana asanzwe afasha kwiga.

Yagize ati: “Ndashima Imana ko inyongereye igihe cyo kubaho ariko kubaho kwanjye ntabwo ngomba kwishimira ko imyaka yanjye iri kuzamuka gusa ahubwo ndumva nshaka kuba umuntu ufite umumaro ku bandi, Nkagira uwo nabera umugisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi dore ko ubabaye aba ari umuntu wo kwitabwaho…Njyewe nkunda abantu bababaye kuko mba mbona bakeneye twebwe.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo nanezezwa nuko navutse…nkarya Keke kandi nzi ko wenda hari umwana utari wayirya kuva yavuka. Byaba byiza rero iyo keke ngize umuntu  tuyisangira.”

Mu butumwa yageneye abakunzi b’ibihangano bye, Gahongayire yabasabye kurangwa n’urukundo ntibite ku bitagenda neza mu buzima kuko nta muntu udakora amakosa.

Aline Gahongayire ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zakunzwe n’abatari bake zirimo izo yakoze ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

Abana nabashwa n'umurya Ineza washinzwe Gahongayire bamufashije kwizihiza isabukuru ye

Bakata umutsima

Young Grace nawe yarahari

Yashimiye abitabiriye

13/Dec/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
so
Imana ige iguha umugisha
918kiss
You will find a great sum of information about old coin value as well as rnprice rates high. Your clients are important, and foreign exchange rnyou can go a good way by treating them so comprehensive. https://918kiss.host/72-918kiss-918-kiss-or-scr888
MBABAZI BETTY
IMANA IGUHE UMUGISHA ALINE KU GIKORWA WAKOZE CY'URUKUNDO KANDI IKWONGERERE AHO UKUYE .
??? open sky 777
Now the tension card so the ball is and appears great. The gaming industry as all will acquire a much-needed lift.rnEach symbol appears stacked by two on the reels. There are wide ranging cleo rnslot games on the internet. http://lenty.ru/go.html?http://Ranlevy.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=918kiss.party%2Fhome%2Fsky77%2F5176-sky777&url
Sponsored Content
Loading...