Burundi: birashoboka ko abantu bumvise nabi impamvu y’iki gitaramo ‘Atamunyamahanga’-Kigingi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Burundi: birashoboka ko abantu bumvise nabi impamvu y’iki gitaramo ‘Atamunyamahanga’-Kigingi

Burundi: birashoboka ko abantu bumvise nabi impamvu y’iki gitaramo ‘Atamunyamahanga’-Kigingi

Mu rwego rwo gukurura abashoramari ndetse no kwiyegereza abaturage, abahanzi mu gihugu cy’u Burundi bateguye igitaramo bakita ‘Atamunyamahanga’ bivuze ngo Nta munyamahanga, ni mu rwego rwo kwereka amakompanyi ategura ibitaramo I Burundi ko nabo bashoboye nta mpamvu yo gutekereza ku banyamahanga mbere yabo.

Dusanzwe tubizi ko na hano mu Rwanda hari benshi bijujutira izanwa ry’abahanzi b’abanyamahanga bagahabwa amafaranga menshi nyamara abahanzi b’abanyarwanda ntibabone nkayo abanyamahanga babonye gusa kugeza kuri ubu nta numwe urerura ngo avuge iki kibazo.

Eachamps twaganiriye n’umwe mu batumiwe muri iki gitaramo Kigingi atuganiriza byimbitse kuri iki gitaramo ndetse anamara amatsiko abari batangiye gutekereza ko ari uguheza abanyarwanda.

Yagize ati” ndishimye kuba umbajije kuri iki kibazo mu byukuri ntabwo twabiteguye kugira ngo hahezwe abanyamahanga ahubwo ni igitekerezo twatekereje nk’abahanzi kandi twese tugihuriraho mu buryo bwo kwereka ama kompanyi hano mu Burundi ko natwe dushoboye bareke kujya batekereza umunyamahanga mbere y’uko badutekereza twebwe turi mu gihugu imbere”.

Kigingi yanatubwiye ko biteguye kwakira Abanyarwanda neza bazaza gutaramira Abarundi mu mpera zu’uyu mwaka ati” nyuma yibyo kandi twiteguye kwakira neza Abahanzi b’Abanyarwanda bazaza gutaramira hano ba Bruce Melody ndetse na Meddy turi kubamamaza cyane hano I Bujumbura tuzabafata neza.”

Iki gitaramo kandi nibwo umuhanzi Vianey uzwi cyane mu itsinda rya Peace and Love ku kazina Vichou azamurikamo album ze ebyiri hariho n’indirimbo iri gukundwa cyane mu gihugu cy’uburundi yitwa Ku Gatumba afatanyije na Lady Jaydee.

Iki gitaramo kizahuza abahanzi bakomeye biteguye kuzuza Lacoste Beach ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye I Burundi barimo Big Fizzo, Dr Claude, Lolilo, Vichou, Umunyarwenya Kigingi ndetse n’abandi benshi giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza.

Tubibutse ko Meddy na Bruce melody nabo batumiwe mu gihugu cy’u Burundi aho bazataramira abarundi mu mpera z’uyu mwaka, Meddy azatarama tariki ya 29 Ukuboza mu gihe Bluce Melodie azatarama tariki ya 25 na 28 Ukuboza.

SHEMA Christian/ Eachamps.rw

14/Dec/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
anastase
nabirenze
Sponsored Content
Loading...