Miss rwanda 2019: Mwiseneza Josiane waje muri Miss Rwanda n'amaguru yatangiye kwemererwa ubufasha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss rwanda 2019: Mwiseneza Josiane waje muri Miss Rwanda n'amaguru yatangiye kwemererwa ubufasha

Miss rwanda 2019: Mwiseneza Josiane waje muri Miss Rwanda n'amaguru yatangiye kwemererwa ubufasha

Nyuma yo gutungurana akabona uburenganzira bumwerera guhagararira intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Misis Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane waje n’amaguru ibirometero bigera ku 10 yamaze kubona ubufasha bw’umuntu uzamwitaho kugeza Miss Rwanda irangiye.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo amajonjora yo gutoranya nyampinga w’u Rwanda yatangiriye mu karere ka Musanze hatoranywa abakobwa 5 bazahagarira intara y’Amajyaruguru bukeye bwaho berekeje mu karere ka Rubavu ari naho hagaragaye umukobwa Mwiseneza Josiane watunguye benshi.

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 yasoje amashuri yisumbuye mu icungamutungo muri 2017, avuga ko umwanzuro wo kuza muri Miss Rwanda yawutekerejeho kandi yizeye gutsinda mu nzira zose zishoboka.

Yagize ati”Nabyutse mva ku Nyundo ntega imodoka ingeza mu mugi wa Gisenyi niho yansize ubundi ntambika urugendo ruri hagati y’iminota 15 na 20 kugira ngo ngere hano, ntago byangoye kuko narabyiyemenyereje”.

Abenshi mu bumvise inkuru y’uyu mukobwa batangiye kumusabira ubufasha kugira ngo nawe atangire guhatana n’abandi afite ubushobozi nk’ubw’abo bahanganye nawe abone ikanzu nziza nk’iyabandi, ndetse ntazongere kugenda n’amaguru agiye guhatana, dore ko yanaje muri batandatu batowe mu Karere ka Rubavu bazahagararira intara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kubona amashusho y’uyu mukobwa umugabo witwa Charles uvuga ko ari muri Holland yasabye ko bamuhuza n’uyu mukobwa akamufasha kugeza igihe iri rushanwa rirangiye.

Abakobwa bose bazaba batoranyijwe mu ntara zose ndetse n’umugi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero  tariki ya 5 Mutarama 2019, umunsi wo kumenya Nyampinga w’u Rwanda usimbura Iradukunda Liliane ube 26 Mutarama 2019.

Yaratambutse mu cyiciro gikurikiyeho

Yemerewe ubufasha

SHEMA Christian/ Eachamps.rw

17/Dec/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Wikipedia
You ought to be a part of a contest for one of the finest sites on the web.rnI'm going to recommend this web site! https://www.inc.com/justin-bariso/amazon-wikimedia-wikipedia-donation-1-million-emotional-intelligence.html
ngabonziza pazzo
urabikwiy kbs tukurinyuma
ngabonziza pazzo
urabikwiy kbs tukurinyuma
ngabonziza pazzo
urabikwiy kbs tukurinyuma
Majid Benda
CarSarSeeRo
playboy casino
Often it's family that irritates us this alternative. By having a high involving self esteem, you could live life to your potential.rnrnShowing respect to your friend is extremely important as per the rnrelationship advice. https://918kiss.party/home/playboy-casino/5179-play8oy
ocean king little bourke
When writing for the net keep the marked audience as the primary goal.rnIt's that simple and one way to do generate that interest is through links.rnSome article directories must be far superior to others. https://www.golfexpress9.org/news/launch-of-golf-express?returnlink=http%3A%2F%2F918kiss.bid%2Fdownloads%2F215-download-joker123-for-android-and-ios
cris
mureke amarangamutima rwose, kuba umukene sicyo cyatuma akomeza azahatane naba yujuje ibisabwa(ubwiza,ubumenyi numuco) akomeze apana kumutora atabikwiye!
Sponsored Content
Loading...