Mu ihuriro Nyakubahwa Perezida Kagame yahuyemo n'urubyiruko, Airtel-Tigo yiyemeje gufatanya n'urubyiruko rwaryitabiriye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu ihuriro Nyakubahwa Perezida Kagame yahuyemo n'urubyiruko, Airtel-Tigo yiyemeje gufatanya n'urubyiruko rwaryitabiriye

Mu ihuriro Nyakubahwa Perezida Kagame yahuyemo n'urubyiruko, Airtel-Tigo yiyemeje gufatanya n'urubyiruko rwaryitabiriye

Mu Rwanda tariki ya 12 Ukuboza 2018 Airtel-Tigo yasfatanyije n’urubyiruko rw’u Rwanda mu nama yabahuje na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu gushyira hamwe ibitekerezo byo kwiteza imbere ndetse no kungurana ibitekerezo mu ngeri zitandukanye.

Ihuriro ry’urubyiruko uyu mwaka yateguye na Ministeri y’urubyiruko mu Rwanda MINIYOUTH mu bufatanye na UNDP  n’ihuriro ryatangiye tariki ya 12 Ukuboza kugeza kuri 14 Ukuboza  mu ngoro ya FPR Inkotanyi I Rusororo.

Abasaga ibihumbi bitatu batoranyijwe guhagararira urundi rubyiruko harimo abikorera, abahagarariye urubyiruko mu nzego zitandukanye nibo bitabiriye iri huriro ryo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, biga kucyateza imbere urubyiruko ndetse gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye iri huriro bagomba gukora cyane kandi bakanatekereza kure.

Yagize ati” dushobora kugaragara nkaho turi bato ariko ibyo nibyo bishobora gutuma dutekereza kure kandi tukerekana ko nta kidashoboka”

 Airtel-Tigo ifite intego yo gukomeza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kuko nirwo ahanini rukoresha ikoranabuhanga akaba ariyo mpamvu banahisemo kujya bafatanya na Youth Connect mu rwego gutinyura urubyiruko gushyira ibyo batekereza mu bikorwa.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo mu Rwanda Amit Chawla yagize ati” tuzakomeza ubufatanye n’aya mahuriro y’urubyiruko nka Youth Connect dukomeze kubashishikariza gushyira mu bikorwa ibitekerezo bafite. Twishimiye kuba twarasakaje umuyoboro wa interineti muri iri huriro”.

urubyiruko rwari rwinshi

17/Dec/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...