HANZE Y’IKIBUGA: Abantu batatu Yannick Mukunzi adashobora kureka gukurikira kuri Instagram | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

HANZE Y’IKIBUGA: Abantu batatu Yannick Mukunzi adashobora kureka gukurikira kuri Instagram

HANZE Y’IKIBUGA: Abantu batatu Yannick Mukunzi adashobora kureka gukurikira kuri Instagram

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi nk’umwe mu bakinnyi bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram ariko akaba akurikira abantu 50 avuga ko bibaye ngombwa akabagabanya agasigarana 3 yasigarana umukunzi we, umwana we ndetse na Mubumbyi Bernabe(inshuti ye magara bakinanye muri APR FC).

Yannick Mukunzi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanyarwanda aza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bakurikirwa na bantu benshi kuri Instagram inyuma ya kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima.

N’ubwo akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 72, Yannick Mukunzi we akurikirana abantu 50, aganira na Eachamps ayavuze ko biramutse bibaye ngombwa bose akareka kubakurikirana agasigarana abantu 3 gusa yasigarana umuryango we.

Yagize ati”Njyewe nkurikirana abantu 50 kuri Instagram, bibaye ngombwa ko nsigarana abantu batatu nasigarana umukunzi wanjye Iribagiza Joy, umwana wanjye(Ethan Mukunzi) ndetse na Mubumbyi Bernabe.”

Mu buzima busanzwe Yannick Mukunzi ngo ni umuntu ukunda gusaba n’abantu aho umwanya we munini awumara aganira n’inshuti ze.

Yagize ati”Yannick ni umuntu usanzwe, Yannick ni umuntu ukunda gusabana n’abantu,Yannick ni umuntu ukunda kuba ari kumwe n’inshuti.”

“Iyo ntari mu bikorwa bya ruhago ikindi kintwarira umwanya ni ukuba ndi kumwe ni nshuti dusangira twishimye. Eeeeh ibara nkunda nkunda ubururu n’umweru.”

Yannick Mukunzi ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC ndetse aza no kuzamurwa muri APR FC nkuru aho yatandukanye n’iyi kipe muri 2017 yerekeza muri Rayon Sports, ubu nta gihindutse mu kwa Mbere arerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

Iribagiza Joy umukunzi wa Yannick Mukunzi umwe muri 3 Yannick ahoza ku mutima

Yannick Mukunzi na Ethan Mukunzi umwana we

Mubumbyi Benrnabe inshuti magara ya Yannick Mukunzi

19/Dec/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Koko
Wasanga nyina adakoresha Instagram
mukunzi
murabo batatu ko hatarimo mama we
eric
muruwo muryango ko numva hatarimo nyina
Sponsored Content
Loading...