AMAFOTO: Biravugwa, Emery Bayisenge na Aimable Nsabimana bagaragaye mu myitozo ya APR FC baba bayigarutsemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Biravugwa, Emery Bayisenge na Aimable Nsabimana bagaragaye mu myitozo ya APR FC baba bayigarutsemo

AMAFOTO: Biravugwa, Emery Bayisenge na Aimable Nsabimana bagaragaye mu myitozo ya APR FC baba bayigarutsemo

Ba myugariro babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC bakaza gutandukana nayo, Emery Bayisenge ndetse na Aimable Nsabimana bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe, biravugwa ko aba bakinnyi bombi baba bagarutse gukinira iyi kipe ndetse n'ibiganiro bikaba bigeze kure dore ko Emery we ibiganiro bimaze igihe kitari gito.

Umunyamabanga w'ikipe ya APR FC, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade mu minsi yashize yari yemereye  Eachamps ko bari mu biganiro na Emery Bayisenge dore ko bari banamutanze ku rutonde rw'abakinnyi izifashisha mu mikino ya CAF Champions League.

Ibiganiro bya APR FC na Emery Bayisenge byatwaye igihe kubera ko impande zombi zitarimo zumvikana, amakuru agera kuri Eachamps avuga ko uyu musore yacaga iyi kipe amafaranga menshi y'umushahara iyi kipe itabona, aho ngo yaba yarifuzaga amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 3 by'amadorali, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni 2 n'ibihumbi 800 by'amafaranga y'u Rwanda, ayo akaba yagombaga kwiyongera kuyo uyu musore yagombaga guhabwa nka recruitement.

Kugeza ubu amakuru avuga ko Emery Bayisenge na APR FC bamaze kumvikana n'ubwo amafaranga azahembwa ataramenyekana, uyu musore watandukanye na USM Alger yo mu Misiri wari ugitekereza kujya hanze y'u Rwanda byaba byaranze, isaha n'isaha yabahita asinyira APR FC kuko impande zombi zamaze kumvikana.

Nyuma yo gutandukana na APR FC muri Nzeri 2018, akerekeza mu Buhinde mu ikipe ya Minerva Punjab Football Club, Aimable Nsabimana kuva yagaruka mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 mu Gushyingo 2018 ntarasubira muri iki gihugu ndetse bikavugwa ko atazasubirayo, nawe ibaniro bigeze kure n'iyi kipe ashobora kuyigarukamo.

Nsabimana kuva yagera mu Rwanda arimo gukorera imyitozo mu ikipe ya APR FC yahozemo, ni mu gihe Emery Bayisenge we yayikoreraga mu Isonga ariko kuva aho aboneye ko ibiganiro bye na APR FC bishobora kugira ikivamo ni bwo yatangiye gukorera imyitozo muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Imyitozo y'uyu munsi yabereye kuri Stade Amahoro nayo Emery Bayisenge yayigaragayemo

Aimable Nsabimana nawe yayikoze

Muhadjiri na Blaise nyuma y'imyitozo y'uyu munsi yibanze kukongerera ingufu abakinnyi gusa

Basoje iya mu gitindo, nimugoroba irabera i Shyorongi

26/Dec/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...