Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya Celebrities Xmas Party (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya Celebrities Xmas Party (Amafoto)

Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya Celebrities Xmas Party (Amafoto)

Ni gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, ibyamamare bitandukanye byaje muri iki gitaramo byiteguye  ubona ko byose byaje bishimye, gutambuka ku itapi itukura, gusangira ndetse no gusabana nibyo byari intego y’iki gitaramo cyahuje ibyamamare byo mu Rwanda hafi ya byose

Safi n’umugore we baje insigane

Ubusanzwe tumenyereye ko ibirori nk’ibi abantu bakundana cyangwa babana iyo bose babashije kuza bazira rimwe gusa kuri Safi na Judith si uko byari bimeze kuko Judith yaje mbere ya Safi bamubajije aho assize umugabo ati”araje aracyari mu kazi”.

Young Grace yaje n’umukunzi bambaye imyenda y’ibipupe

Umuhanzikazi Young Grace utajya wiburira agashya yakora, kuri iyi nshuro we n’umukunzi we baje mu myambaro y’ibipupe binafite umurizo, ntitwatinya kuvuga ko ari bo baje  bambaye imyenda itangaje.

Amakanzu  idasanzwe

Muri iki gitaramo hagaragayemo kandi imyambarire idasanzwe haba ku byamamare ndetse n’abakunzi babyo baje kubareba aho wasangaga bamwe bambaye hafi kwambara ubusa .

Social Mula yajyanye Shaddyboo kurubyiniro

Social Mula yaje ku rubyiniro abantu bose barishima ndetse banamukomera amashyi, muri ako kanya Shaddyboo yahagurutse agiye gushimira Social Mula amuha amafaranga undi nawe ahita amuzamura ku rubyiniro barabyinana.

Marina yongeye kwita Chally na Nina ngo “Shyari na Nyina”

Hari hashize iminsi itari myinshi Marina asabye Chally na Nina imbabazi zo kubatuka nyuma y’uko abise Shyari na Nyina ku rubyiniro, ibyo ariko ntibyamubujije kubisibiramo ndetse abyemeza nk’udafite icyo yikeka.

Eric Semuhungu yazanye n'umuraperikazi Fearless

Shaddyboo yatunguranye azana n'abana ne

Ikanzu assinah yari yambaye ni uku yari imezeAha umugore wa Safi yari ahageze ari wenyine 

Young Grace n'umukunzi we bari bambaye imyenda ifite imirizo

Marina yongeye kwita Chally na Nina ngo Shyari na NyinaIkanzu ya Queen ChaSafi Madiba yahageranye na Bad Ram nyiri gutegura iki gitaramo

26/Dec/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
RICK RITAH
y do you write these wordz in swahili pliz change the language ok
cri
abanyarwanda batangiye kumenya kwambarira ibirori, naho young grace sinzi niba yariyikanze ko ari umunsi wikikango!
Sponsored Content
Loading...