Narabivuze kandi ndongera mbisubiremo - Caleb | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Narabivuze kandi ndongera mbisubiremo - Caleb

Narabivuze kandi ndongera mbisubiremo - Caleb

Nyuma yo kugaruka avuye mu bihano, rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yagarutse atsinda igitego kimwe muri 2 batsinze Amagaju, yatangaje ko yabivuze ko atifuza kuva mu kibuga adatsinze kandi ko azabigeraho kuko intego ye ari ugutwara igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino wa 2018-19.

Caleb yaherukaga mu kibuga ku mukino w'umunsi wa 6 ikipe ye yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1. 

Nyumay'uyu mukino nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryahise rifatira uyu musore ibihano byo kumara imikino 4 adakina kubera kurwana n'umufana ku mukino w'umunsi wa 3 wari wabahuje na Sunrise.

Byari bivuze ko yagombaga kugaruka mu kibuga ku mukino w'umunsi wa 11 ariko kuko no ku mukino wa Kiyovu Sports yari yabonye ikarita itukura biba ngombwa ko agaruka ku munsi wa 12.

Yagarutse ku mukino ikipe ye yari yakiriyemo Amagaju FC, maze baza kuyitsinda ibitego 2 harimo 1 cye cyo ku munota wa 49. Ni ,mu mukino wa shampiyona waraye ubaye.

Uyu musore aganira na Eachamps, yavuze ko yabivuze ko yifuza kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi bityo ko atifuza kuva mu kibuga adatsinze.

Yagize ati"narabivuze kandi ndongera mbisubiremo, sinshaka kuva mu kibuga ntatsinze igitego byibuze kimwe, nshaka ibitego kuko intego yanjye ni ukuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona y'uyu mwaka."

Caleb yakomeje ashimira ubuyobozi n'abakunzi ba Rayon Sports uburyo babanye nawe mu gihe yari mu bihano. 

Kugeza uyu munsi Caleb afite ibitego 5 mu mikino 6 ya shampiyona y'uyu mwaka amaze gukina, kuko n'ubwo yahagaritswe imikino 4 ku munsi wa 6 ariko yaramaze gukina imikino 5 kuko umukino w'umunsi wa 4 atawukinnye yari afite ikarita itukura. urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi ruyobowe na Jules Ulimwengu wa Sunrise ufite 8.

31/Dec/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...