Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza

Umunyamakuru Eresto Ugeziwe kuri ubu wibera muri Leta zunze ubumwe y'America   wamenyekanye akora kuri televiziyo y’igihugu yatangije ubukangurambaga ndetse n'uburyo bwo gutora binyuze kuri murandasi asaba abategura Miss Rwanda ko baha ikamba Mwiseneza Josiane nta yandi mananiza kuko ariwe abanyarwanda benshi bagaragaje ko bakeneye.

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Mutarama 2019, abakobwa 37 batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu bahuriye mu ijonjora ryo gutoranywamo 20 bazajya mu mwiherero wo gutoramo Nyampinga  wa 2019, aha umukobwa Mwiseneza Josiane yaje gukomeza muri 20 bazajya mu mwiherero ubona ko ashyigikiwe cyane ku rwego rwo hejuru.

Muri iki gitondo tariki ya 06 Mutarama 2019 nibwo umunyamakuru Ernesto Ugeziwe yatangije inkubiri yo gusaba ko Mwiseneza ahabwa ikamba akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo bwo gusaba gutora icyemezo cye hakoreshejwe Interneti

Abinyujije kurubuga www.Change.org yashyizeho ubutumwa bufite uburyo bwo gutora bugira buti “Bwira abategura Miss Rwanda guhindura amategeko n’amabwiriza”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti” Turasaba abategura irushanwa guhindura amategeko n’amabwiriza kuko bidasobanutse kandi ntibihe amahirwe 100% uwo Abanyarwanda bifuza. Niba Miss ari uwa Abanyarwanda, uwagize ubwiganze bw’amajwi nka Mwiseneza Josiane ufite umushinga wo kurwanya indyo mbi n’ingwingira ry’abana bo mu cyaro, yakwiye kwambikwa ikamba nta Mananiza”.

Mwiseneza Josiane yamenyekanye ubwo yajyaga kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba avuye iwabo mu karere ka Karongi agatega rimwe maze ahandi hasigaye urugendo akarukoresha amaguru bikarinda bigera n’aho akomereka ariko ntibyamubuza gukomeza guhatana, kuri ubu niwe uhanzwe amaso cyane muri iri rushanwa uyu mwaka.

Tubibutse ko Nyampinga wa 2019 azamenyekana tariki ya 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi ‘Intare Conference Arena Rusororo.

Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe watangije inkubiri yo guha ikamba Mwiseneza Josiane

Ubutumwa busaba ko Josiane yahabwa ikamba

Ni uku Mwiseneza Josiane yaserutse mu itoranywa rya 20 bajya mu mwiherero

06/Jan/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(10)
Ishimwe
Nukur uyumukobw niwe ukwiy kuba Miss Rwanda niba baha agaciro kabatora. Mwiseneza Josiane
online poker us
Lyndia happens when I'm called but you'll call me anything you like.rnShe is currently a hotel receptionist. His wife and him reside in Idaho.rnPlaying badminton is what his family and him enjoy. https://s.binsky.org/onlinepokerwithpaypal324425
Aime-Elvis Nininahazwe
Josiane nibamuh bareke kwirigwa baramuruhisha@£
Rugamba
ikigaragara nuko nawe ufite impungenge kimwe nanjye kubera kata ziba muri iryo rushanwa rero bakarihaye urikwiye ataruwo no bihitiyemo ndavuga ababishinzwe
ntc33 download
Readers do not genuinely have the with regard to you read long rnand exhausting essays. Article submission sites likewise a easy way build back rnagain. Ezines is the best article site on the world rnwide web. https://918kiss.bid/games/ntc33
online casino provider
Once on the contest site you'll see a opportunity rnto enter the sweepstakes as well as play the 3win8 game play.rnIreland lottery is also taking part in the Euro Many millions.rnrnOther scratch cards websites are even more intrusive. http://Mobilians.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=3win8.city%2Findex.php%2Fdownload%2F32-live22
Sylvie marie
Ni Josiane urikwiye
3win8 pc download
A spa party might be just period you necessary to relax somewhat.rnBe rational and ask yourself what you are searching for in other women. Who're rnthose persons and those experiences an individual? http://andrew.meyer@winnetkatravel.com/install/info.php/RS=ADAWCPmf2ZEtYRzIxsLTSBKeSZWUAM-?a%5B%5D=%3Ca+href%3Dhttp%3A%2F%2Fwestcoastchopperfucker.com%2F__media__%2Fjs%2Fnetsoltrademark.php%3Fd%3Dcuci.today%26cache%3Dyes%3Elive+roulette+results%3C%2Fa%3E
DAVID HORSE
Josiane arabikwiye niwe dushaka
Kwiza
Ugira ngo ibyo uvuga bifite ishingiro rwose. Ntabazibeshye ngo barinyuze kuwo imbaga nyamwinshi ikeneye, ikosa rito bakora ni uguhita batesha agaciro miss Rwanda.
Sponsored Content
Loading...