Kevin Muhire biragoranye ko yagaruka mu Rwanda nk’uko byari byitezwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kevin Muhire biragoranye ko yagaruka mu Rwanda nk’uko byari byitezwe

Kevin Muhire biragoranye ko yagaruka mu Rwanda nk’uko byari byitezwe

Kevin Muhire wamaze gutsinda igeragezwa mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Misr El-Makasa, nyuma yo gukiruka imvune yagiriyeyo ngo biragoranye cyane ko yagaruka mu Rwanda kuko iyi kipe ifite imikino myinshi imbere kandi uyu musore wamaze kuba umukinnyi wabo agomba kubafashamo n’ubwo atarashyira umukono ku masezerano.

Umwaka ushize tariki ya 26 Ugushyingo uyu musore  nibwo yerekeje muri iki gihugu gukora igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iki gihugu mu ikipe ya Misr El-Makasa aho yari yoherejwe n’ikipe ye ya Rayon Sports.

Igeragezwa yararitsinze ndetse akaba yaragombaga guhita agaruka mu Rwanda akareka amakipe yombi akumvikana, gusa ntibyaje gukunda kuko yagiriye akabazo k’imvune mu myitozo ya nyuma byatumye aguma muri iki gihugu yitabwaho n’abaganga b’iyi kipe.

Uyu musore yarakize ndetse ameze neza, nk’uko yabitangarije Eachamps ngo kuba yagaruka mu Rwanda vuba nk’uko yakega ntabwo byakoroha kuko mu minsi ri mbere bafite imikino ya shmpiyona nawe agomba kwifashishwamo.

Yagize ati”Biragoye cyane ko nagaruka kuko dufite imikino yegeranye, kuri 15 dufite umukino, nyuma y’icyumweu kimwe dukine na Al Ahly urumva sindamenya ariko biragoranye gusa mfite gahunda yo kuza nibanyemerera ko ngaruka.”

Kugeza uyu munsi uyu musore ntarasinyira iyi kipe gusa bamaze kumvikana byose bemeye kumuha ibyo yifuza n’ubwo atarifuza kubitangaza.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yamaze kumvikana n’iyi kipe ko igomba kwishyurwa ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika.

07/Jan/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
diocles
byiza cyane kbs Kevin muhire courage kandi nkwifurije amahirwe masa.
Sponsored Content
Loading...