Ndoli Jean Claude uyu waba ari umwaka we wa nyuma akina ruhago? Abivugaho iki? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ndoli Jean Claude uyu waba ari umwaka we wa nyuma akina ruhago? Abivugaho iki?

Ndoli Jean Claude uyu waba ari umwaka we wa nyuma akina ruhago? Abivugaho iki?

Nyuma y'imyaka 15 akina umupira w'amaguru nka kazi ke kamutunze, umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sports, Ndoli Jean Claude biravugwa uyu ari wo mwaka wa nyuma akina umupira w'amaguru ko agiye gusezera, we yivugira ko agifite imbaraga. 

Amakuru agera kuri Eachamps yahawe n'umwe mu nshuti za hafi z'uyu munyezamu, ndetse akaba yari amaze iminsi avugwa, avuga ko uyu mugabo yamaze gufata umwanzuro ko ubwo azaba ageze ku mpera z'amasezerano ye muri Kiyovu Sports (uyu mwaka w'imikino urangiye) ari nabwo azaba ashyize akadomo ke ku rugendo rwe rwa ruhago nk'umunyezamu ubundi nawe akaba yatangira gutanga ibyo afite abiha barumuna be. 

Uyu munyezamu kandi mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino wa 2018-19 ibintu byo gusubira mu izamu yari yabivuyemo asigaye yibera iwe mu rugo, iyo hataba umutoza Cassa Mbungo Andre wakoresheje imbaraga nyinshi akamugarura muri Kiyovu Sports ntabwo ngo yari bugaruke yari yabiretse.

Mu kiganiro na Eachamps, Ndoli Jean Claude mu magambo asa narimo amayobera yavuze ko yumva agifite imbaraga azakomeza gukina, ni nyuma yo kuvuga ko atarabitekerezaho. 

Yagize ati"Urebye ubu ndi ku mwaka wanjye wa nyuma muri Kiyovu Sports, sindamenya niba nzakomeza nk'umunyezamu umwaka utaha, ndacyabitekerezaho, oya nako uyu siwo mwaka wa nyuma ndi umunyezamu kuko ndumva nkifite imbaraga imyaka nk'ibiri nayikina." 

Uyu mugabo w'imyaka 35 mu byangombwa bya ruhago dore ko yiyemerera ko imyaka ye yagabanyijweho itatu, yatangiye gukina muri 2003 ahereye mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Police FC, APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports arimo ubu.

08/Jan/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Once again
hhh!! Ndori yakabaye ari nk'umutoza w'abazamu
Sponsored Content
Loading...