Djabel na Nova Bayama bafatiwe ibihano na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Djabel na Nova Bayama bafatiwe ibihano na Rayon Sports

Djabel na Nova Bayama bafatiwe ibihano na Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel na Nova Bayama bamaze gufatirwa ibihano n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera imyitwarire idahwitse aba bakinnyi bagaragaje mbere y’umukino wabahuje na Musanze FC.

Rayon Sports yagiye gukina umunsi wa 13 na Musanze FC kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Mutarama 2019 ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi badahari kubera ibibazo by’uburwayi nka Yannick, Sarpong, Gilbert na Rutanga biyongeraga kuri Rwatubyaye wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Bitunguranye mbere y’uyu mukino Nova yaje kubwira ubuyobozi bw’ikipe ko atari bukine kubera ko afite ikibazo cy’imvune ntiyajyana n’abandi ni mu gihe Djabel we yavuye mu mwiherero ku munsi wo kuwa Gatandatu akaba ari nawo munsi umukino wari kuba avuga ko agiye Kenya gushaka Visa yo muri Portugal aho yabonye ikipe imwifuza.

Mu kiganiro visi perezida w’iyi kipe, Me. Muhirwa Freddy yagiranye na City Radio yavuze ko ibyo Djabel yagiyemo ntabyo bazi nk’ikipe ndetse ko na Nova yabeshye ariyo mpamvu bose bafatiwe ibihano.

Yagize ati”Twari dufite abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavunitse badahari, ariko icyadutangaje ku munota wa nyuma umukinnyi Nova Bayama yavuze ko nawe arwaye mu ivi.”

“Ange nawe yavuze ko abonye ikipe yihutirwa muri Portugal na Djabel nawe biba uko, igihari n’uko twagiye twihanganira abakinnyi bakagenda banabifata uko biboneye, ubundi iyo ikipe yifuza umukinnyi ntabwo ivugana bwa mbere n’umukinnyi kugeza agiye ahubwo ibanza kuvugana n’indi kipe. Ari njyewe, ari perezida nta n’umwe wigeze amenyeshwa iby’iyo transfer twabyumvishe ku munota wa nyuma bavuga ko hari amatike yaje kandi atagomba guhinduka, Ange we simuvuga kuko yasoje amasezerano ye ariko Djabel we adufitiye amasezerano y’imyaka 2 ihera ku kwezi kwa 10 umwaka ushize, ndumva rero tuzamuhana by’intangarugero.”

Yakomeje agira ati”Ibyo ntabwo twakomeza kwemera ko abakinnyi bakomeza kwigira ibyo bashaka, Djabel azahanwa by’intangarugero ndetse na Nova, ni abakinnyi tutakomeza kwemera ko bakomeza kwigira ibyo bashaka muri Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko akanama gashinzwe imyitwarire muri Rayon Sports kamaze gufatira ibihano aba basore uyu munsi bakaba ari nabwo bari bushyikirizwe abaruwa abagenewe.

Kugeza uyu munsi Manishimwe Djabel akaba akiri mu gihugu cya Kenya aho arimo gushaka visa yerekeza mu gihugu cya Portugal aho yabonye ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa Gatatu cyangwa kuwa Kane.

08/Jan/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...