AMAFOTO: Biteye agahinda! Imibereho y’abakinnyi ba Gicumbi barara kuri sima iteye inkeke | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Biteye agahinda! Imibereho y’abakinnyi ba Gicumbi barara kuri sima iteye inkeke

AMAFOTO: Biteye agahinda! Imibereho y’abakinnyi ba Gicumbi barara kuri sima iteye inkeke

Uretse kuba bahagaritse imyitozo kubera kudahembwa, abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC ubuzima bwabo buteye inkeke kuko iyo urebye ahantu barara, ibikoresho bakoresha bamwe bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda bikaba byaviramo bamwe kuhasiga ubuzima.

Mu gitindo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bahagaritse imyitozo bitewe n’umwenda iyi kipe ibafitiye, ibirarane by’amezi abiri ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri uwo batsinzemo Etincelles n’uwo banganyijemo na APR FC I Kigali.

Umukino iyi kipe yatsinze abakinnyi bahabwa uduhimbazamusyi tw’ibihumbi 20 banganya bagahabwa 10, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buvuga ko bwemera ko abakinnyi bahagaritse imyitozo ariko ngo bamaze kumvikana nabo ko bakora ibishoboka byose bakaba babaha ukwezi kumwe n’uduhimbazamusyi kandi babyemeye.

Nyuma y’ibi ariko iyo urebye aho aba bakinnyi bacumbitse, baba mu nyubako ishaje, uburyamo bwabo bushaje ndetse bamwe bakaba basa nk’aho baryama hasi.

Iyo urebye aya mafoto usanga aba bakinnyi baba mu mwanda gusa ndetse bakanakoresha ibikoresho bishaje ku buryo isaha n’isaha bamwe bashobora kugira ikibazo cy’ubuzima bitewe n’umwanda.

Mu kiganiro na Eachamps, visi perezida w’iyi kipe, Murwanashyaka Gregoire yemeye ko ayo mafoto koko ari aho abakinnyi babo baba gusa ngo inzu babamo n’iya karere ariko bakaba bari mu nzira yo kuyivugurura ku buryo na rwiyemezamirimo wahawe isoko yamaze gukora ibikenewe.

Yagize ati”nibyo niho abakinnyi bacu baba, ariko ngira ngo dufatanyije n’ubuyobozi bwa karere hari ibyo badusabye gutunganya, ahantu baba iriya nzu n’iya karere ka Gicumbi, umuntu ushinzwe imyubakire yamaze kwerekana ibikenewe byose igisigaye ni ukubishyira mu bikorwwa. Ngira ngo bari batwijeje ko mu matariki 15 mbese muri uku kwezi bagombaga  kuyisana kuko ibyagombaga gukorwa kugira isanwe byakozwe hasigaye kubishyira mu bikorwa.”

Gicumbi FC ni kipe ifashwa na karere ka Gicumbi, ikaba ari imwe mu makipe akomeje kugongwa ni kibazo cy’amikoro kuko uyu mwaka akarere ka Gicumbi kagennye miliyoni 10 mu ngengo y’imari igomba gusaranganywa siporo zose, ariko guveneri w’iyi ntara Gatabazi Jean Marie Vianney yari yasabye ko aka karere ko kasubiramo iyo ngengo y’imari ikipe ikagenerwa amafaranga afatika ariko n’abakunzi bayo bakayifasha.

Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12 imaze gutsinda imikino 3, inganya 3 itsindwa 7.

Ibikoresho aba bakinnyi bifashisha mu guteka no kurya

Imbere mu nzu aho barara

Uburiri bwabo

Tags

08/Jan/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Aime-Elvis Nininahazwe
Mbega mbega aga shya kuri champion yurwanda we@£
gakire
Ntanganzwa nokubona umunyamakuru ukishakisha ashaka kubaka izina kubinyoma .izifoto nizacyera gusa ibibintu batangire kubarega munkiko gusebanya nibafungamo bamwe muzagabanya kuvuga ibihuha birasecyeje warangiza ukiyita umunyamakuru babita abokumuhanda mugasakuza ahubwo jyewe nababoneye izina ryiza harabanyamakuru nabazunguzayi nawe urumuzunguzayi
BEPA LEE
AHHH Mbega burya nukubona abakinnyi mu kibuga umutoza asaba abakinnnyi ko batsinda kandi barara badasinziriye nta nzitiramibu,isuku ni ntayo mbega ubuzima ,none ubu koko icyizere cyo kubaho kingana iki kuri aba bakinnyi ,sha biragayitse kubona ikipe y'akarere ibayeho itya.
BEPA LEE
AHHH Mbega burya nukubona abakinnyi mu kibuga umutoza asaba abakinnnyi ko batsinda kandi barara badasinziriye nta nzitiramibu,isuku ni ntayo mbega ubuzima ,none ubu koko icyizere cyo kubaho kingana iki kuri aba bakinnyi ,sha biragayitse kubona ikipe y'akarere ibayeho itya.
BEPA LEE
AHHH Mbega burya nukubona abakinnyi mu kibuga umutoza asaba abakinnnyi ko batsinda kandi barara badasinziriye nta nzitiramibu,isuku ni ntayo mbega ubuzima ,none ubu koko icyizere cyo kubaho kingana iki kuri aba bakinnyi ,sha biragayitse kubona ikipe y'akarere ibayeho itya.
jesus
hhhhh Sha biranasekeje kbs, mbega champion yurwanda ukuntu icyene weee
Sponsored Content
Loading...