Breaking News: Nova Bayama yamaze gutandukana na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking News: Nova Bayama yamaze gutandukana na Rayon Sports

Breaking News: Nova Bayama yamaze gutandukana na Rayon Sports

Umukinnyi usatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Nova Bayama yamaze gutandukana n’iyi kipe aho yamushinjaga guta akazi ndetse kuri ubu yamaze kumuha ibaruwa imwemerera gushaka indi kipe yose yishakira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Eachamps yabagejejeho inkuru y’uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Nova Bayama na Djabel bafatiwe ibihano n’iyi kipe ibashinja imyitwarire idahwitse.

Nyuma yo kubona ibaruwa imwemerera kwishakira indi kipe, Nova Bayama yabwiye Eachamps ko ashinjwa guta akazi akabeshya ko yavunitse kandi ari muzima, ni mu gihe we avuga ko yari arwaye n’umuganga w’ikipe ndetse n’umutoza babizi.

Yagize ati”Twamaze gutandukana bansezereye, baranshinja ko nataye akazi nkaba ntarakinnye umukino wa Musanze FC, ngo imvune ntiyari ikanganye ku buryo ntari gukina, navunikiye mu myitozo bose babibona n’umuganga yarabizi, ntabwo nakwepa gukina nari maze icyumweru n’igice mu mvune babizi nta myitozo nakoze, umukinnyi ukwepa gukina abikora ku myitozo ya nyuma. Umuganga yambwiye ko yibagiwe gutanga raporo ko ndi mu mvune, we n’umutoza barambwira ngo nandike nsaba imbabazi bazambabarira. bamaze kumpa ibaruwa inyemerera kwishakira indi kipe 'release letter',”

Kuba yakwandika asaba imbababazi ntabwo abyemera avuga ko agiye kwicara akishakira indi kipe yitonze naho ibye na Rayon Sports byarangiye anabashimira kuba bamaze kumuha n’ibaruwa imurekura imwemerera gushaka indi kipe.

Andi amkuru avuga ko uyu musore ashobora kuba ashinjwa kudashaka gukorera komite iriho ahubwo akaba ngo ari mu gikundi cy’abakinnyi bumvira komite icyuye igihe ya Gacinya dore ko ari nawe wamuguze.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa irekura uyu musore yasinyweho na visi pereziuda wa Rayon Sports Muhirwa Freddy Eachamps ifitiye kopi, bashimiye uyu musore igihe cyose babanye ndetse bamwifuriza guhirwa mu rugendo ruri imbere.

Yinjiye muri Rayon Sports muri 2016 azanywe na Gacinya Chance Denis wari perezida wa Rayon Sports icyo gihe asinya umwaka umwe, nyuma y’uwo mwaka yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ubu akaba yari asigaje amezi agera kuri 6 gusa akinira iyi kipe.

Nova Bayama yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC yakuriyemo, AS Kigali, Mukura ndetse na Rayon Sports yararimo.

Ibaruwa irekura Nova Bayama 'release letter' imwemerera gushaka indi kipe

08/Jan/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(8)
moses
nukuri turababaye peer ntanubwo byumvikana pe
Gikundiro
Ni Gahire ntabwo ari Gatera
Gikundiro
Utazi komite akorera ni akazi ke azakorane nizo komite yacyuye igihe zihora zishaka gutoba. Wowe Gatera uvuga ngo Muvunyi yatwaye ibihe bikombe undi watugejeje muri 1/4 ninde byaduhesheje arenga 300,000 $. Byose ni inda ituma bajya ishyamba Gatera we!!!!!!
Noella
Birababaje kubona bamwe mubayobozi bibagirwa inshingano zabo ubwo ko yarwaye kuki batamuvuganiye ibyo tuzabihoramo koko
ntakirutimana
ntakundi nagende
ntakirutimana
ntakundi nagende
Theo
Abafana ntimugakabye Muvunyi yishe eqwipe gute? Ahubwo bariya bakinnyi nabita abagambanyi ba eqwipe,None bumvaga tugiye Musanze basigaye bazi n,abafite ibibazo tubibashimire.Manishimwe ari njye namuha agatebe sinamusinyire ibaruwa imurekura.Babyita kwishongora
Gahire
Ariko birababje bimaze kurambira.Muvunyi aradushakira iki ku ikipe? Ananiwe gucunga ikipe ngo igumane abakinnyi beza yari afite none ari kwirukana n'abo yari asigaranye.Ese komite icyuye igihe si abakunzi ba Rayon Sprts? Kuki we yumva ko nta wundi wamuha ibitekerezo? We kuva yayibora RS muri mandat zirenga 3 ni ikihe gikombe yatwaye?
Sponsored Content
Loading...