Arthur yashyamiranye n’abakunzi ba Miss Mwiseneza Josiane kubera urwenya rwa Alex Muhangi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Arthur yashyamiranye n’abakunzi ba Miss Mwiseneza Josiane kubera urwenya rwa Alex Muhangi

Arthur yashyamiranye n’abakunzi  ba Miss Mwiseneza Josiane kubera urwenya rwa Alex Muhangi

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 6 Mutarama 2019 muri Radisson Blu habereye igitaramo cy’urwenya cyateguwe n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur, Alex Muhangi umwe rukumbi wagaragaye ku rubyiniro rwa Arthur yateye urwenya kuri Mwiseneza Josiane uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda kuri ubu biri kwitirirwa Arthur.

Igitaramo muri Rusange

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Arthur Nation isanzwe itegura ibitaramo bya Arthur muri rusange, cyari igitaramo giteguwe mu buryo budasanzwe hano mu Rwanda dore ko kwinjira muri iki gitaramo ubwabyo byari ukwiyandikisha ukoresheje Email yawe ubundi ukaza mu gitaramo kuri invitation wabonye mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ku rubyiniro uretse Umunyarwenya Alex Muhangi nta wundi munyarwenya wigeze ukandagira kurubyiniro cyari igitaramo cyahariwe Arthur wasekeje abantu mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota 34 atarava kurubyiniro.

Alex Muhangi ku rubyiniro

Mbere y’uko Arthur agera aho aterera urwenya, Muhangi yabanje kunyuzaho urwenya umwanya muto, cyane cyane yibanda ku Rwanda.

Yavuze ku mukobwa uri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ukomeje kuvugisha benshi, yemeza ko  ubu ikigezweho ari ukureba ubwiza bw’imbere kuruta ubw’inyuma.

Ati “Mugiye kuba nka Uganda, twebwe iwacu twaretse kureba ku bakobwa beza ku isura, ubu tureba ubwiza bw’imbere mu mutima. Na Josiane ni mwiza ku mutima.”

Muhangi kandi si Mwiseneza yagarutseho gusa kuko n’abahanzi b’abanyarwanda yabagarutseho mu buryo butandukanye.

 Imvano y’amakimbirane hagati y’abakunzi ba Mwiseneza na Arthur

Muri iyi minsi ikiri kuvugwa cyane ni irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019 cyane cyane umukobwa Mwiseneza Josiane abamukurikirana hafi bagenda bareba akantu ako ariko kose gashobora kumuca intege.

Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane The Cat Vevo umaze kumenyerwa mu kwibasira abantu batandukanye ni we wahise atangiza inkubiri yo kwibasira Arthur azira ko yateye urwenya kuri Mwiseneza Josiane.

Aho yagira ati”Kwandika urwenya ku bantu si icyaha ariko kwibanda ku buryo umuntu agaragara bigaragaza icyo umutekerezaho mu mutwe wawe, reka rero tukugire inama ubutaha uzandike urwenya rwanyarwo cyangwa niba bikunaniye utubwire dushake abakurusha nawe bakwibasire tuzaba tureba”

Arthur bisa nkaho wababajwe cyane no kwitirirwa urwenya rw’abandi nawe yahise amusubiza mu buryo bukakaye aho yagize ati” Ntago narinziko umuntu yakwanga akakwifuriza inabi abitewe n’amagambo abwiwe, ni ukuri ndatunguwe usomye ibi bintu wagira ngo Arthur ni umwanzi w’igihugu w’igihugu igisekeje ni uko uwabikoze ari gushaka amafaranga ku mbuga nkoranyambaga wowe wibasiye umuntu utazi uramuke”.

Mwiseneza Josiane akomeje kuvugisha abatari bake kubera byinshi bimwandiwaho ndetse n’uburyo ashyigikiwe n’abanyarwanda batari bake.

Arthur na Alex Muhangi mbere y'igitaramo

The Cat Vevo ni uku yatangiye yibasira Arthur

Ni uku Arthur yasubije The Cat Vevo 

09/Jan/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
dada poline
this is what we call jokes don't take it as serious issues
DJ EM
Jyewe sinumva ukuntu wajya gushyenga kuri miss umutesha agaciro ko ataratera urwenya kuri bashiki be cyangwa nyina
amigo
Sometimes I hate my fellow Rwandans because they don't know what business is?? Joke Is joke no matter what??
amigo
Sometimes I hate my fellow Rwandans because they don't know what business is?? Joke Is joke no matter what??
amigo
Sometimes I hate my fellow Rwandans because they don't know what business is?? Joke Is joke no matter what??
cris
uyu mukobwa ngo ni mwiseneza simwiza wokuba miss rwanda rwose abamushyigikiye niba aribyo bahuje(kujyenda namaguru, kuva mucyaro...) kuko iyo hataba ibyogutorwa kuri social media ntiyari gukomeza kuko hari abasigaye bamurushije gusubiza ari kuko bafashe 20 basigara batyo, nogutambuka kimiss(cutwalk) ntabizi anaga amaboko gusa!nubwiza ntabwo (indoro nziza c, uruhu runoze c, mumaso harambutse....) cyakora njye nagaye aba judges.
irene
hhhhhh! cyakoze mwiseneza josiane nisanzure kbs! black is beautiful! tumushyigikire guyz
niyigenga
mujye mwumva neza niyo waba udatekereza nawe urabiziko muri comedy habamo gushyenga kandi niba abo bababaye mwihangane Arthur mura mwiha kubusa rwose ni mucishe make
Sponsored Content
Loading...