AMAFOTO: APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma I Kigali mbere yo kwerekeza I Rusizi, Jimmy Mulisa ngo nta rwitwazo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma I Kigali mbere yo kwerekeza I Rusizi, Jimmy Mulisa ngo nta rwitwazo

AMAFOTO: APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma I Kigali mbere yo kwerekeza I Rusizi, Jimmy Mulisa ngo nta rwitwazo

Ikipe ya APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma I Kigali mbere y’uko muri iki gitondo bahagurutse berekeza I Rusizi gukina na Espoir FC  mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa ngo nta rwitwazo bagomba gutanga ahubwo bagomba kubona amanota 3 ku kabi na keza.

Iyi kipe yari yahinduye kuko byari bimaze kumenyerwa ko ikorera imyitozo I Shyorongi ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imyitozo bayikoreye ku Kicukiro.

Ni myitozo yagaragayemo Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri bari bamaze iminsi batagaragara mu mikino ya APR FC.

Iyi myitozo kandi yagaragayemo Emery Bayisenge umaze igihe akoreramo imyitozo ndetse bikanavugwa ko yamaze kuba umukinnyi wayo.

Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Sekamana Maxime urimo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze ntabwo bakoze imyitozo.

Jimmy Mulisa avuga ko babizi ko bazakinira ku kibuga kibi ariko akaba yaramaze kubwira abakinnyi ko bagomba kubona amanota 3 byanze bikunze nta rundi rwitwazo.

Yagize ati”Ikibuga tuzakiniraho ntabwo kimeze neza ariko umukinnyi w’umupira ahantu hose bagushyize urakina nibwo butumwa ndimo kubaha, nta mpamvu zo gutekereza ikibuga, ni ugutekereza amanota atatu, nta rundi rwitwazo.”

APR FC igiye gukina uyu mukino ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 29 ikaba ifite umukino w’ikirarane na Sunrise itarakina.

Ni myitozo yarimo ishyaka ryinshi

Muhadjiri yatangiye imyitozo yiteguye neza umukino wo kuwa Gatanu

Sugira Ernest nawe arahabaye

Umunyezamu Ntaribi Steven arwanira umupira na Blaise

Rusheshangoga agerageza gutera ku mutwe

 

AMAFOTO: Moses / EACHAMPS.RW

10/Jan/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...