Dady De Maximo yasezeye bwa nyuma umunyamideli Alexia Mupende mu Gisigo cyuje Agahinda n’ishavu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dady De Maximo yasezeye bwa nyuma umunyamideli Alexia Mupende mu Gisigo cyuje Agahinda n’ishavu

Dady De Maximo yasezeye bwa nyuma umunyamideli Alexia Mupende mu Gisigo cyuje Agahinda n’ishavu

Urupfu rw'umunyamiderikazi w'umunyarwanda Alexia Mupende wishwe atewe icyuma rwashegeshe benshi n’ubu bamwe ntibariyumvisha niba koko uyu munyamideli yari itabye Imana, Dady De Maximo Mwicira Mitali umuhanga mu kumurika imideri yamusezeyeho mu Gisigo cyuje agahinda n’ishavu.

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, yishwe atewe icyuma mu ijosi, hakaba hakekwa umukozi w’iwabo mu rugo wanahise atoroka.

Dady de Maximo, wabaye umunyamakuru hano mu Rwanda, akaba umwe mu bahanga mu kwerekana imyambaro akaba n’umuhanzi w’imyambaro ni umwe mu bakoranye na Alexia Mupende, ahamya ko u Rwanda rubuze umuhanga utazasimburwa mu mwuga wo kwerekana imideli.

Abicishije mu Gisigo yatatse Alexia Mupende avuga uburyo bamenyanye ndetse n’uburyo yari umwe mu bamurika imyambaro mu Rwanda w’umuhanga ku kigero gitangaje.

Igisigo kiganjemo agahinda n’akababaro  ka Dady de Maximo kuri Alexia:

Top Rwandan model Alexia Mupende murdered !

"Nshuti yanjye twabanye mu bihe byiza Alexia Mupende; umutwe w’iyo nkuru ejo wanyicaje umutima nkwibarize se!!! Mbega Isi

Ubuzima si ubu
Kandi ubuzima ntibwaba ubu
Ariko ubu bwabaye uku,
Ubuzima si ibi kandi
ubuzima bwibi, si buzima bwo kwakira.

Nkimenya inkuru mbi yejo
Imbone ntiyarenze irembo,
Umutima uragobwa ntiwarimba
Ndaribwa ndazinukwa kandi ndasuhererwa.
Ibi niki ko adutwaye ingenzi?

Mwali mwiza, umwiza hose,
Si bwa bwiza bugwizwa uwatashye
Ibyawe byivugiraga, ibyawe byisobanuraga
Ibyawe byabaga mu buhanga, kandi m’uguhanga aho washyiraga ibiganza, umutima, umurava ntawahavaga mudacyuye inganji.

Ejo hatari ubu, ejo hashize hatazagaruka,
Ejo hacuze umuborogo, ejo hancuze umwuka, urupfu rwawe ruziba umutima mbura ijambo rimwe mu ryo nsanganywe,
Uwo munabi wagize nabi, iyo nabi itunyaze uwacu, umwaka utangiranye intimba, imwe igize nabi, inabi ije nabi imbere y’uko wambara agatimba ngo tuguherekeze bitinde, tukwizihire ubikwiye simbona tuguherekeza, iyo shusho iraremeye.

Twabanye mu bwiza, mu buto turahaha,
Mu kwiga tugana aheza, mu kubana turabiharanira, mu gukura duhitamo gukura inkweto umutima ukora ibihe byose,
Ngo tuzahirwe, umuhigo wari ubuzima ariko ishavu niri iryo bavuga ndaryumva, icyo ntumva nanze niyo saha yitambitse ibyiza by’imbere byinshi ntarondora.

Alexia mwiza, mwari ukwiye ibisigo,
Mwana warezwe aragwa ibyiza ngo bizamuherekeze ubuzima bwose usoje udahemutse, mukobwa w’uburere n’ubupfura, umunyamurava, umunyabigwi,
Umukozi w’umunyamutima, nshuti yanjye twabanye, isaha ntiyari iyi.

Isaha ntiyari iyi, igihe siki, umunota urahanda, isegonda ribyaye akaga, ishyano ntirigwira, iri ryo kuryikorera ntibikunda. Niko nshuti yanjye, ko twashyinguye benshi Ubu koko ibi ni iki? Uku gupfa gutya koko kuki bikwiye, kuki byaba ? Kuki byaduturamo? Kuki byakongera? Kuki byakubaho? Ese wowe kubera iki koko wataha nk’uku?

Ndakubaza ndagowe, ijoro ntiryacyeye, umunsi wanze kwira, ejo nabuze icyo mvuga, intimba iganzwa n’umujinya, umwijima uratura, umutima ntiwatuza, mbura aho nkwirwa, inzu imbana nto, sinshobora kumva umuntu wahangaye inseko yawe ihoraho, sinshobora kumva uwatinyuka kuzimya urumuri, itara ryatangaga umunezero, umucyo w’umuryango kandi umwunganizi wa benshi; ikitamvamo ni uko uwo muhanya
Wavuye mu bumuntu naketse ko wabanje kumusekera bimwe byawe ugirango arakina uwo mugome ukunyaze guheka.

Ndababaye cyane, imahanga si ahantu
Inkuru nk’iyi ikwibutsa byinshi, ibyo twanyuzemo kenshi, tugasimbuka bimwe, ibindi bigatwara abacu batacumuye, uyu mugome ko atahushije byibura ngo agutize intambwe usanzwe umurusha ariko ngo ubeho tukwizihire?

Intimba irica, agahinda karahina, ariko inkota ni idutwaye umuhizi. Mupende wakiraga neza abakugana, ntiwirataga cyangwa ngo wishongore nka benshi b’ubu, mu bwenge wacaga bugufi, mu ntego ukihuta kandi mu bikomeye mu kazi ukanyarutsa. Imfura nkawe mu ngiro no mu muco inkuru yawe ntiyacuze imiborogo, abahogoye ni benshi wari umumararungu wicecekeye, ukaba umunyeshyaka utavuze menshi biragoye kwakira urupfu rwawe.

Twamenyanye kera ariko nkumenya neza mu bihe twoherezwaga na Leta guhagararira u Rwanda muri Miss Commonwealth/CHOGM 2007 ubuhanzi wari ubumazemo igihe, ariko kwerekana imyambaro ntiwabitangiye 2012 nkosore watangiye mbere, abakuzi watowe mu bakobwa batanu bagombaga guhagararira u Rwanda, Mme Jolie Claudine Murenzi nanjye dusabwa kubaherekeza nibuka ko twatsinze ibindi bihugu cyane ahubwo akanama gakemura impaka kibaza uburyo u Rwanda rwaba urwambere kandi rwatumiwe yewe tutaranakolonijwe n’ Abongereza!

Abafana bari benshi b’abanyamahanga turi mu mahanga kandi gusa bafanaga u Rwanda; nabo twari kumwe muhagarariye u Rwanda mwaduhesheje ishema icyo nibuka nuko abayobozi batoraga bahisemo kuduha umwanya wa kabiri ngo bahikure.

Mu bo twajyanye ntabwo ari uko watabarutse nabo ibi babishimangira wari umunyeshyaka intambwe n’ubuhanga mu kugenda, mu kumenya kwisobanura kandi koko mukumenya gutaka igihugu cyawe wari umuhanga mu gahuza mwese mu kuganira neza kandi ntawe mwasobanuriraga ngo yo kutanyurwa;

Tubuze umuhanga mu ngeri usize icyuho ntawuzagusimbura; ntiwari umumurika myambaro gusa wari usobetse ubuhanga reka ukunde Imana yaguhaye impano kandi igutwaye utarananirwa ngo uhemberwe imirimo yawe, nubwo gutaha nkuku ntakibishaka uwasaba yasaba ngo inkota isubire ahabikwa ikibi.

Ikibi ndakariye kandi nshavuriye gutaha gutya, nukuri bantu turekere aho ibi siby’i Rwanda; ibihano birandura aka kaga birakwiye uwampa ubushobozi nagaba ubuzima ariko inkoramaraso, umutindi utunyaze ntazahirwe akwibagiwe azangare aturaje amajoro, azatuze asabye imbabazi naho ubundi ntazatuzwe ngo agoheke aticujije ntuhari bimwe byawe nziko wowe wamubabarira ariko kuri twe ibindi n’Imana yo kuduha gutwaza ariko ibi biragoye kubyakira.

Nkundira ngusezere nshuti yanjye; inseko yawe irangose hose, ndahumiriza nkakubona henshi, nkundira ngusezere nubwo bigoye gutuza , nkundira nguhobere aho uri kuritwe nta rumuri nubwo hakonje wowe aho ubu umubiri wawe uruhukiye ndahamya ko umucyo ukikije roho yawe wari imfura ndabirahiye iruhukire mukobwa mwiza.

Simpari ngo ngusezere nkundira nkubwire ko mu bantu twabanye mu mwuga wo kwerekana imyambaro y’ubugeni n’isanzwe, mu bantu bakunda kwandika, bakunda kwikorera kandi bakunda imishinga; uri mutibagirana mu banyuze umutima wanjye ku bw’imikorere itatswe n’ubuhanga, ubupfura n’ikinyabupfura, nzagukumbura useka; nkundira ngusezere.

Iyi si iwacu ariko mu byukuri nabonye byinshi nabuze byinshi nta wundi nifuriza gutaha nkawe kuko bituma nibaza impamvu twavuga Ngo « naka yitabye Imana » Ese kuki wayitaba bagukase ijosi? Ibyo ndabyanze kubyakira simbikozwa naka yishwe ni ryo jambo, uwo mutima mubi wamunzwe wica ucibwe iwacu burundu.

Nyemerera nguture Rugira, nyemerera nsoze; iruhukire kibondo, iruhukire nshuti nziza, isaha yawe urushinge rwahagaze ahabi hagoye nkundira nsabe Rurema akomeze benshi mu umuryango wawe, inshuti zatatanye ku bw’iyi nkuru Rurema aduhe kuguherekeza gitwali bigukwiye; Iy’Isi ntitwigisha ngo tubone uwakora yakoresha neza igihe cye nkawe. Numiwe kukurekura biragoye.

Ruhuka amahoro nshuti twabanye birangwa ibyiza. "

RIP Alexia Uwera Mupende

Dady de Maximo Mwicira-Mitali

Kugeza ubu ukekwa kwica uyu mukobwa ntaraboneka, hakaba hakekwa umukozi wakoraga iwabo witwa Niyireba Antoine, yavutse mu 1996 akaba akomoka mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu. Polisi iracyamushakisha. 

 

10/Jan/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
4-game sweep
The candy trash truck costume takes three times prep any time.rnHumidity from taking showers generate environments where mold can spread and rngrow. This practice is often indicative of underhanded or illegal dealings. http://noirfx.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=ace333.gdn%2Findex.php%2Fdownload%2F15-ace333
live blackjack game
Make sure you research as several article distribution sites as they can. Make a target of rnhow many articles you desire to write. They have people rnthat read most of your articles that you submit. http://amalgamatedconsolidated.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=www.magnoliaplace.net%2F__media__%2Fjs%2Fnetsoltrademark.php%3Fd%3D918kiss.bid%2Fdownloads%2F219-download-ntc33
fifa mobile at roulette
Outside of one's site you should also increase your page show up.rnDon't fret to help your readers laugh as they'll surely appreciate it.rnSuppose one has a website about plastic medical procedure. http://Handymanconnectionsucks.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=918kiss.bid%2Fdownloads%2F216-download-mega888-for-android-and-ios
chicago white
Home improvement can turn into headache quite quickly.rnrnIf you are in a rush to get home improvement work rndone, you end up being prepared for that high costs involved.rnFor now, I'm still recruiting who I trust to function here. http://birchnetworking.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=ace333.gdn%2Findex.php%2Fdownload%2F15-ace333
Sponsored Content
Loading...