Sekamana Maxime agiye kwerekeza muri Portugal | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sekamana Maxime agiye kwerekeza muri Portugal

Sekamana Maxime agiye kwerekeza muri Portugal

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ukina mu kibuga hagati ariko aca cyane ku mpande, Sekamana Maxime nta gihindutse mu minsi ya vuba arerekeza muri Portugal gukora igeragezwa mu ikipe ya Nacional Madeira ikina mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi ntari mu bakinnyi berekeje I Rusizi gukina umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ubahuza na Espoir FC uyu munsi ahubwo arimo arashaka ibyangomba byo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu igeragezwa umuvugizi wa APR FC nawe akaba abyemeza.

Amakuru agera kuri Eachamps yawe n'umwe mu bantu ba hafi n'uyu mukinnyi ndetse banaturanye(ntiyifuje gutangaza amazina ye), avuga ko uyu mukinnyi mu minsi ya vuba yerekeza muri iki gihugu ndetse ko uwamuboneye iyi kipe yamaze kuzana ibaruwa ivuye muri Nacional Madeira itumira Maxime kuza gukoramo igeragezwa ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwarabihaye umugisha ubu akaba arimo ashaka ibyangombwa mu gihe byaboneka azahita agenda.

Nacional Madeira ubundi ni kipe yo muri Madeira, ikaba iterwa inkunga na Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani ariko akaba avuka muri Madeira muri Portugal.

Kugeza uyu munsi iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 19 mu gihe FC Porto ya mbere ifite 42 naho Chaves ya nyuma ifite 9 mu mikino 16 imaze gukinwa.

11/Jan/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
innocent
may god be with him so that he can reaches on top level ad he wishes too
KWIHANGANA LAMBERT
nange ndamushyigikiye
Sponsored Content
Loading...