Nta gihindutse Usengimana Faustin mu cyumweru gitaha arerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nta gihindutse Usengimana Faustin mu cyumweru gitaha arerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe nshya

Nta gihindutse Usengimana Faustin  mu cyumweru gitaha arerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe nshya

Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait, Usengimana Faustin atangaza ko yamaze gutandukana n’iyi kipe ubu nta gihindutse kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha arerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe yirinze gutangaza.

Uyu musore muri Kanama 2018 nibwo yerekeje muri iyi kipe Khaitan Sporting Club aho yari yasinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri amasezerano y’imyaka 3, none impande zombi zamaze gutandukana.

Uyu musore uri mu Rwanda kugeza uyu munsi mu kiganiro yahaye Eachamps yavuze ko impamvu yatandukanye na Khatain Sporting Club ari ukubera zimwe mu ngingo zari zigize amasezerano bagiranye.

Yagize ati”Ukuntu bimeze nari navuye ahangaha nerekeza muri Kuwait ngerayo, mu gusinya amasezerano byanze bikunze hari ingingo ugomba gushyiramo mu masezerano yawe, nashyizemo ingingo ivuga ko igihe cyose mbonye ikipe iri ku rwego bariho cyangwa irurenzeho bampa ibirenze ibyo bampa nzagenda nta kibazo turabyemeranya kandi hariya ibyo mwumvikanye birakurikizwa, ubu twamaze gutandukana nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko nta gihindutse ku itariki ya 18 agomba kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko akeka ko visa yasabye izaba yarabonetse.

Yagize ati”Nasabye visa niboneka nzagenda ku mugabane w’u Burayi tariki ya 18Mutarama (kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha), igihugu nzajyamo ntabwo ndagitangaza kuko njyewe nkunda kuvuga ibintu neza ari uko byose byarangiye, nkeka njya no muri Kuwait mwabimenye ngiye. Ikibura ni visa navuye kuyisaba muri Kenya niboneka nzahita ngenda tariki ya 18 Mutarama 2019.”

Amakuru avuga ko uyu musore ashobora kuba agiye kwerekeza mu Bubiligi, ibi byiyongera ku kuba avuga ko yasabye visa hano mu Rwanda kuri Ambassade y’u Bubiligi bikanga agahitamo kujya kuyisabira muri Kenya.

11/Jan/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
JADHO
why not portugal? shengen visa yose baca muri embassy ya Belgique urumva rero ko utakeka hariya gusa
Sponsored Content
Loading...