Polisi yategetse ko Cristiano apimwa amaraso kubera ikirego cyo gufata ku ngufu arimo kuregwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Polisi yategetse ko Cristiano apimwa amaraso kubera ikirego cyo gufata ku ngufu arimo kuregwa

Polisi yategetse ko Cristiano apimwa amaraso  kubera ikirego cyo gufata ku ngufu arimo kuregwa

Polisi ya Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yasabye ko rutahizamu w’umunyaportugal ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo afatwa amaraso agapimwa bagakora ikizami ‘ DNA test’ bakareba niba koko yarafashe ku ngufu umunyamerikakazi, Kathryn Mayorga umushinja iki cyaha avuga ko yakoze mu myaka icumi ishize.

Mu Kwakira 2018 nibwo Kathryn Mayorga yareze ikirego cy’uko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu muri Kamena 2008 bahuriye muri Las Vegas ubwo Cristiano yari mu biruhuko.

Uyu mugore wari ufite imyaka 24 icyo gihe avuga ko Cristiano yamusabye ko bajya kubyina undi arabyemera ariko amusaba ko abanza guhindura imyenda, ubwo yarimo ahindura imyenda nibwo Cristiano ngo yamwinjiranye amufata ku ngufu nyuma amusaba imbabazi ndetse anamwishyura ibihumbi 375 by’Amadorali kugira ngo azaceceke, gusa ngo nyuma yasanze ataceceka kuko na bagenzi bazakomeza guhohoterwa muri ubwo buryo.

Polisi ya Las Vegas iri guperereza kuri iki kirego yamaze koherereza ubuyobozi bwo mu Butaliyani(aho Cristiano arimo gukina) impapuro gisaba ko Cristiano yafatwa amaraso ubundi akajya gupimwa ‘DNA test’ kugira ngo barebe koko niba ibyo uyu mugore amurega aribyo yaba  yaramufashe ku ngufu.

Umunyamategeko wa Cristiano Ronaldo we akaba avuga ko iki ari icyemezo cyiza iyi polisi ifashe ndetse ko ari n’uburyo bwiza bwo kugaragaza ko umukiriya we arengana nta cyaha yigeze akora.

Ubwo Cristiano yahuraga na Kathryn Mayorga muri 2008

11/Jan/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
elie
baramubeshera ibintu bimaze 11ans wapi nukumwanka kwl!
abdu munyankindi
kbx bapime neza role model ararengana
Sponsored Content
Loading...