VIDEO: Nyuma y’umukino we wa nyuma muri Rayon Sports, Yannick Mukunzi yavuze ku bihe atazibagirwa muri iyi kipe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Nyuma y’umukino we wa nyuma muri Rayon Sports, Yannick Mukunzi yavuze ku bihe atazibagirwa muri iyi kipe

VIDEO: Nyuma y’umukino we wa nyuma muri Rayon Sports, Yannick Mukunzi yavuze ku bihe atazibagirwa muri iyi kipe

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Yannick Mukunzi yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, akaba avuga ko atazibagirwa amateka yandikanye na Rayon Sports bagera muri ¼ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Muri Nzeri 2018 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yerekeje muri Sweden gukora igeragezwa muri iyi kipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya gatatu aza no kuritsinda.

Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ye ya Rayon Sports yakinaga umukino wa shampiyona w’umunsi wa 14 na Kirehe bakaza kuyitsinda 3-0, wari umukino wa nyuma kuri Yannick Mukunzi yakiniraga iyi kipe yambara uburu n’umweru.

Nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru yavuze ko ari umukino we wa nyuma kuko yamaze kuba umukinnyi wa Sandvikens IF n’ubwo ataremeza itariki azagenderaho ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumurekura ngo atangire imyiteguro.

Yagize ati”gahunda yo kugenda ntabwo ndemeza umunsi neza ariko ni muri ibi byumweru bibiri biri mbere, bishobora kuba icyumweru cya mbere cyangwa icya kabiri, ntabwo ndabimenye neza, oya nta wundi mukino nzongera gukina, navuganye n’ubuyobozi ndabibasaba ubu ngiye kwitegura neza n’umuryango wanjye umbone.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bintu atazibagirwa muri Rayon Sports ari amateka yandikanye n’iyi kipe yo kugera muri ¼  cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Yagize ati”urwibutso mfite muri rayon Sports ni amateka twakoze, amateka twakoze tugera muri ¼  cya CAF Confederations Cup, navuga ko aribwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yageze hariya. Urundi rw’ibutso mfite ni ukuntu abafana ba Rayon Sports banyakiriye nza muri iyi kipe.”

Uyu musore kandi yashimiye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yakuriyemo akanayikinira mbere yo kwerekeza mu Rayon Sports.

Yagize ati”Ndashimira buri muntu wese wagerageje kuba yafasha Yannick Mukunzi, ndashimira amakipe naciyemo, ndashimira ikipe ya APR FC, ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, nkaba nshimira by’umwihariko abayobozi ba Rayon Sports, abafana bayo n’abakinnyi bagenzi banjye.”

Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC aho yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru, yaje gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 8 ayirimo maze muri 2017 yerekeza muri Rayon Sports yarimo kugeza uyu munsi.

Reba hano ijambo rya Yannick asezera kuri rayon Sports

14/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Benimana
Dear Yannick congs, impanuro Mwana w'Imana uzahahe uronke, uzarangwe n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, Uzarate ubwiza bw"URwanda, uzakine umupira nk'umunyamwuga mbere ya byose discipline nkwijeje ko lmana izagusanga ngusabiye umugisha mu izina rya Yesu Amen.
Sponsored Content
Loading...