Video- Uwahoze ari umukunzi wa Miss Rwanda yemeje ko Miss Josiane akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Video- Uwahoze ari umukunzi wa Miss Rwanda yemeje ko Miss Josiane akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi

Video- Uwahoze ari umukunzi wa Miss Rwanda yemeje ko Miss Josiane akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi

 Umuhanzi ukizamuka Bahoza Danny uzwi nka Danny B avuga ko yakundanye na Miss Iradukunda Liliane ariko bakaza gutandukanywa n’uko yaburiye irengero rya Miss Iradukunda Liliane, yabonye ifoto ya Miss Mwiseneza Josiane araseka aratembagara avuga ko nta kindi akwiye uretse ikamba rya nyampinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Bahoza Danny ni umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya, avuga ko yiteze gukora byinshi ku muziki wo mu Rwanda cyane cyane yita mu gukora indirimbo zizajya ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati” naje mu Rwanda ngo mbanze ndebe uko bakora ndasubira muri Kenya vuba kuko niho mba ubundi nkomeze akazi kange nizeye ko uyu mwaka nzakora byinshi byiza bitandukanye muzabibona”.

Uyu Danny B kandi avuga ko yakundanye na Miss Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, mu buryo  adashaka kubivugaho cyane Danny B  avuga vahuriye kuri murandasi’internet’ bagakundana mu gihe kingana n’umwaka wose maza aza kumubura.

Danny B mu kiganiro na Eachamps yumvikana nk’ufite intimba yo kuba yarabuze uyu mukobwa yari yarahaye umutima we.

Yagize ati” twahuye gutyo nyine nawe urabyumva dukundana umwaka wose, twabonanye rimwe ubwo nari naje mu Rwanda gusuhuza Mama wacu uba muri USA kuva icyo gihe kugeza ubu simuheruka”.

Danny yemeza ko akumbura cyane uwari umukunzi we cyane cyane uburyo yamwitagaho amuvugisha, ngo yasaga nkumwiyegereza cyane, ariko aboneraho n’umwanya wo kumwibutsa ko kumenyekana bidatuma wibagirwa inshuti n’ubwo kuri we ngo ntacyo bimubwiye.

Ati” buriya ntago kumenyekana bikugira umuntu urenze nange rero yanyeretse ko arenze ndamwihorera ngo kuko ngo amaboko atareshya  ntaramukanya”.

Mu gihe gihe habura iminsi mike ngo hatorwe nyampinga w’u Rwanda wa 2019 usimbura Miss Iradukunda Liliane, izina ririmo kugarukwaho cyane ni Mwiseneza Josiane gusa Danny B yavuze ko atazi uyu mukobwa ndetse asaba umunyamakuru wa Eachamps kumwereka ifoto ye, akiyikubita amaso yasetse cyane  maze avuga ko atazi uyu mukobwa ndetse ko atanakwiriye kuba Nyampinga w’u Rwanda cyokora ngo akwiriye kuba Nyampinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati” uyu niwe uri kwiyamamaza se? ahahahahaha!!!! Ubwo se ari guhatana n’abahe bakobwa? Kereka niba ari miss w’ubuhinzi n’ubworozi ibyo mwabimuha”.

Kugeza ubu uyu musore wakundanye na miss Iradukunda Liliane amaze gushyira indirimbo 3 hanze iyizwi cyane inafite amashusho ni iyitwa Step by Step  yakoreye mu gihugu cya Kenya.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Lilinane

Danny B wakundanye na Liliane ataraba Miss Rwanda

Reba hano ikiganiro kirambuye Danny B yagiranye na Eachamps

 

14/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(21)
Jeanne d'Arc
Abantu mwiha gusuzugura Josiane wakunzwe n'abanyarwanda hafi ya bose, harimo n'abaministiri, muba mwishingikiriza kuki?
Jeanne d'Arc
Abantu mwiha gusuzugura Josiane wakunzwe n'abanyarwanda hafi ya bose, harimo n'abaministiri, muba mwishingikiriza kuki?
Jeanne d'Arc
Abantu mwiha gusuzugura Josiane wakunzwe n'abanyarwanda hafi ya bose, harimo n'abaministiri, muba mwishingikiriza kuki?
Egide
nkawe koko ko josiane utamwishyistaho watuje ukidadariza indirimbo zawe koko ariko humura project ya josiane nawe izakujyeraho kuko nawe waragwingiye mumutwe ukeneye kwagura ibitekerezo pe
floride
ngendumva ayomagamboyose ataringombwa harimwogusebanya kuri joziyane lili nawe agomba nokujyana nibigezweho sigitangaza rero musore.
singusetse
nari ngize ngo ni n umusore wenda kumb?!?!rnari Lilly ushaka kurira ho hit ari Josiane yewe ari nanjye twese ntawakwiteza
unknown
njewe ndabon ikibazo atari iyi nigger ! ahubwo ikibazo gikomeye gifitwe nuwamuhaye interview agafata nu mwanya we akandika inkuru nkiyi ngo tuyisome ?? shame up on u !
unknown
njewe ndabon ikibazo atari iyi nigger ! ahubwo ikibazo gikomeye gifitwe nuwamuhaye interview agafata nu mwanya we akandika inkuru nkiyi ngo tuyisome ?? shame up on u !
Natal
Mbwa pumbafu huo. Uwo usa n'igikeri niwe uje gupinga umuntu wemerewe passes zose agashyigikirwa na rubanda utabara wowe umutimbwe ngo urashinyika? Liliane yaragukwepye nyine yabonye uri mayibobo. Ntukwiriye kbsa uri ikirofa, umuhirimbiri mushenzi wewe! Josiane is a Rwandan people's choice wowe vite subira gukomba amasafuriya muri Kenya.
0726181467
KABUGA
More Comments
Sponsored Content
Loading...