Icyo APR FC ivuga ku iyirukanwa rya Muhadjiri Hakizimana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo APR FC ivuga ku iyirukanwa rya Muhadjiri Hakizimana

Icyo APR FC ivuga ku iyirukanwa rya Muhadjiri Hakizimana

Ejo hashize kuwa Kabiri nimugoroba nibwo inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko rutahizamu wa APR FC, Hakizimana Muhadjiri yaba yirukanywe n'iyi kipe gusa ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko ayo makuru ari ibihuha ko Muhadjiri akiri umukinnyi w'iyi.

Ahagana saa 19:00' nibwo iyi nkuru yatangiye gukwirakwira ivuga ko ubuyobozi bwa APR FC buri mu nama ikomeye ndetse ko bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana uyu mukinnyi.

Iyi kipe ibinyujije ,mu muvugizi wayo Kazungu Claver, yatangaje ko ayo makuru atari yo ahubwo ari ibihuha kandi ko Muhadjiri ameze neza cyane nta kibazo na kimwe afite.

yagize ati"Amakuru y'ibihuhuha yakwirakwiye avuga ko APR FC yirukanye umukinnyi wayo Hakizimana Muhadjiri ntabwo ariyo."

Uyu musore kandi n'ubwo hatangazwaga ibi ku munsi w'ejo yakoze imyitozo yose y'ikipe yaba iya mu gitondo ndetse n'iya nimugoroba akaba nta kibazo afitanye n'umutoza nk'uko byavugwaga mu minsi yashize ibintu byose byagiye ku murongo.

Hakizimana Muhadjiri kuba byavugwaga ko yirukanywe muri APR FC ahanini bishobora kuba bifitianye isano no kuba byari bimaze iminsi bivugwa afitanye ikibazo n'umutoza Jimmy Mulisa aho ku mukino banganyijemo na Gicumbi 0-0 uyu mutoza atishimiye umusaruro we bituma imikino ibiri yakurikiyeho uwa Mukura VS na AS Muhanga atamukoresha.

16/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
MUHADJIL
Yagiye?
cyubahiro dieudonne
muhadjili ni umusitali bamureke kuberako ntamuntu udakosa kandi namwe mutekerezeko ari umuntu.
Sponsored Content
Loading...