Haruna Niyonzima yateje umwiryane kuri Twitter nyuma yo kwibasirwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Haruna Niyonzima yateje umwiryane kuri Twitter nyuma yo kwibasirwa

Haruna Niyonzima yateje umwiryane kuri Twitter nyuma yo kwibasirwa

Ku munsi w’ejo nibwo ku mbuga nkoranyamabaga hiriwe #10YearsChallenge aho abantu cyane cyane ibyamamare byafataga ifoto yo mu myaka 10 ishize ndetse n’iyo muri uyu mwaka bakazihuza bakazisangiza ababakurirkira, mu buryo busa no kwanduranya ikipe ya Young Africans ibinyujije kuri Twitter yabo bo bakoze iya #10Months (amezi 10 ashize) bagaragaza ko umukinnyi wasimbuye Haruna muri iyi kipe yatsinze ibitego 6 mu gihe Haruna nta na kimwe, ibi bikaba byababaje cyane abafana ba Simba SC ndetse batangira guterana amagambo n'aba Young Africans.

Haruna Niyonzima yinjiye muri Young Africans yo muri Tanzania muri 2011 ayivamo muri 2017 yerekeza muri Simba SC, akaba yarahise asimburwa na Ibrahim Ajibu.

Uyu kapiteni w’Amavubi kuva yagera muri Simba SC ntiyahiriwe dore ko yahise akubitana n’imvune yatumye amara igihe kinini adakina aho ayiviriyemo muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-19 yabanje kugirana ibibazo n’ikipe ye byatumye nabwo amara igihe adakina, uyu mugabo atangiye gusa n’uhabwa umwanya n’umutoza Patrick Aussems mu mpera za 2018 aho aba ayoboye ikipe ya kabiri ndetse yatangiye no kwinjira mu ikipe ya mbere muri 18, gusa ntaratangira gukina imikino ya shampiyona n’ubwo aba ari ku ntebe y’abasimbura, iyi #10MothnsChallenge ya Young Africans ikaba ngo ishingiye kuri shampiyona.

Mu mikino mike amaze gukina(mu mikino itari shampiyona), n’ubwo Twitter Young Africans yanditse yavuze ko ntacyo arakora amaze gutsinda igitego 1 ndetse anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego(Assists).

Mu gitondo cy’ejo hashize ku isaha ya saa 10:07’ nibwo iyi kipe ya Young Africans yari imaze kubishyira kuri Twitter yayo ivuga ko mu mezi 10 ashize Ibrahim Ajibu wasimbuye Haruna amaze gutsinda ibitego 6 ndetse anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu gihe Haruna nta na kimwe yakoze muri Simba SC ameze nk’uwajugunywe mu myanda.

Iyi Tweet yanditse mu ruruimi rw’igiswayile yatangije intambara hagati y’abafana b’impande zombi(Simba SC na Young Africans) bamwe babishyigikiye ngo kuko n’I Burayi bibayo abandi babihakana bavuga ko page y’ikipe itakagiyeho ibintu nk’ibyo.

Bamwe mu bafana Simba SC ntibatinye kuvuga ko ibi babitewe n'uko yabacitse bakaba bumva bamukumbuye kandi bazamubona.

#10MonthsChallenge ivuga ko Ibrahim amaze gutsinda ibitego 6 na assists 14 naho Haruna we akaba ameze nk'uwajugunywe mu myanda

@Chifu yibazaga niba ari Page y'ikipe kuko atumva uburyo bareka gutanga amakuru y'ikipe ku bakinnyi babo ahubwo bakajya muri mukeba, @Kent yamusubije ko ari ibisanzwe ndetse ko ashatse yareba kuri page z'amakipe akomeye nka AS Roma na Bayern ndetse anamubuza kuvuga ibyo atazi kuko Manara umuvugizi wa Simba SC nawe ahora yibasira Young Africans

Aba nabo baterana amagambo bamwe bavuga ko n'amakipe akomeye ku Isi abikora abandi nabo bavuga ko nta kipe ijya ibikora ku mpamvu zo gusebya indi yandika nabi umukinnyi wayo ahubwo ko biyeye isoni

@Philpo yabazaga niba bazi ubusobanuro bwa turiya tumenyetso bashyize kuri Haruna @Holy amubwira ko ari takataka(hamwe bajungunya imyanda) @Philpo yamubajije ari we wiswe takataka noneho binyuze kuri page nk'iyi nini uko yabyumva @Holy yamusubije ko akeka ko barimo kwigana @Phlipo yamusubije ko ntabyo kwigna birimo ahubwo ko bamukosereje atari n'umukinnyi wabo ikindi bakaba bananiwe no gucunga neza page yabo naho ngo bakeneye kureba ibintu basura page ya twitter ya Simba SC

16/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...