AMAFOTO: Yannick Mukunzi mbere yo kwerekeza muri Sweden yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Iribagiza Joy | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Yannick Mukunzi mbere yo kwerekeza muri Sweden yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Iribagiza Joy

AMAFOTO: Yannick Mukunzi mbere yo kwerekeza muri Sweden yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Iribagiza Joy

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Sweden gukinayo, kuri iki Cyumweru yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we babyaranye Iribagiza Joy.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bamaze igihe kinini bakundana ndetse bakaba baranabyaranye umwana w'umuhungu Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka ibiri n'amezi 5.

Uyu musore akaba agiye kwerekeza ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cya Sweden gukinayo mu ikipe ya Sandvikens IF.

Mbere yo kugenda akaba yafashe umwanzuro wo gusiga asezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Iribagiza Joy wamaze kuba umugore we imbere y'amategeko, ni umuhango wabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 ubera mu murenge wa Remera.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iyi kipe kuwa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019, akaba ari nayo mpamvu yihutishije ubu bukwe kuko yashakaga ko gusiga Joy amaze kuba umugore we.

Yannick na Joy

Yannick arahirira kuzabana akaramata na Joy Iribagiza

20/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Good-looking Gatsinzi
vyiza cyane imana imujye imbere
Sponsored Content
Loading...