Amafoto-Shaddy Boo yatangaje ibyo Kuryamana na Diamond, Davido ndetse na Lil G n’igihe yatakarije ubusugi . | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto-Shaddy Boo yatangaje ibyo Kuryamana na Diamond, Davido ndetse na Lil G n’igihe yatakarije ubusugi .

Amafoto-Shaddy Boo yatangaje ibyo Kuryamana na Diamond, Davido ndetse na Lil G n’igihe yatakarije ubusugi .

Shaddy Boo umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akaba uri n’umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa na bantu benshi kuri Instagram, abinyujije kuri Instagram ye yafashe umwanya asubiza abamukurikirana ku bibazo bibaza birimo ku kuba yararyamanye na Diamond, Davido ndetse na Lil G anagaruka ku mubano we na Meddy Saleh yahaye ubusugi bwe akanamubyarira abana 2.

Mbabazi Shadia uzwi  nka Shaddy Boo amaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho akurura abatari bake bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, ni kenshi benshi bagiye bamubaza ibibazo byinshi bitandukanye ariko ntabasubize gusa kuri iki Cyumweru yafashe umwanya asubiza abakunzi be ibibazo bamwibazaho.

Uyu mugore ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, yafashe umwanya urambuye wo gusubiza abafite ibibazo bitandukanye bamwibazaho, bamwe bagaragaza amatsiko ku kumenya abagabo yakunze kurusha abandi.

Yahishuye ko atigeze aryamana na Diamond cyangwa ngo bakundane anashimangira ko yanga abamubaza cyane ku rukundo rwe na Diamond kuko benshi baba bazi ukuri kwabyo.

Ku wamubajije niba yararyamanye na Davido yahakanye ko batigeze baryamana

Uwamubajije niba yarayamanye na Lil G cyangwa barakoranye imibonano mpuzabitsina Shaddy Boo yagize ati” ibyo ni nko gukora imibonano mpuzabitsina na Musaza wawe muto”.

Shaddy Boo kandi yemeje ko yatakaje ubusugi mu 2011 afite imyaka 19, bwa mbere atakaza ubusugi yaryamanye na Meddy Saleh wahoze ari umugabo we.

Yahakanye ko adashobora gusubirana na Meddy Saleh babanye ndetse bakabyarana abana babiri ariko ashimangira ko urubyaro rwe ari wo mugisha ukomeye yagize mu buzima.

Ku biyanye no gusubirana na Meddy Saleh yagize ati "Ntabwo nsubira mu mateka kandi sinshaka ko yisubiramo ubwayo."

Shaddy Boo yabyaranye na Meddy Saleh abana babiri imfura yabo yabonye izuba mu 2012 umuhererezi abona izuba mu 2014.

Shaddy Boo uwamubajije niba nyuma ya Meddy Saleh hari undi mugabo baryamanye yagize ati” Sindi umutagatifu”.

Shaddy Boo kandi yahishuye ko mu bakobwa bahorana bagendana nta nshuti magara ye n’imwe ibamo ko ahubwo bose ari inshuti zisanzwe zo kugendana basohotse.

21/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Eugène B.Bazera
Congratulations Shaddy Boo wasubije neza cyane naragukurikiye....
James marc karuhanga
shaddy asuper star lady, komeza tamamare mukobwa wacu,
shyaka Eloi
shaddyboo rwose hhhhhhh xawa tuuuuui reka tubyemere gutya ntakundi arko nawe arabizi ko haraho abeshye
Good-looking gatsinz
Ayo gose namabangaye ntago ari ivyaburi wese pe
kay
uyu mwana w'umukobwarwose mwamuhaye amahoro
Kubwimana Clovis
N'ibivume!
Sponsored Content
Loading...