Inkota ndetse no gucyura abakobwa ijoro bimwe mu biteye inkeke muri Miss Rwanda 2019 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkota ndetse no gucyura abakobwa ijoro bimwe mu biteye inkeke muri Miss Rwanda 2019

Inkota ndetse no gucyura abakobwa ijoro bimwe mu biteye inkeke muri Miss Rwanda 2019

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye aho kuri ubu hari gutaha umukobwa umwe buri munsi hakurikijwe uko yitwaye mu bizamini, abamutoye kuri telephone baba babiri hakifashishwa bagenzi babo gutora umwe basigarana undi agataha gusa ngo muri ibi bizamini bahabwa bamwe baba bafite n’inkota(urupapuro rwo gukopereraho) zo gukopereraho ni mugihe kubacyura  bitakiriwe neza n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Kuva ku munsi wo kwa Mbere nibwo hatangiye impinduka muri Miss Rwanda aho bagombaga gutangira kujya bohereza umukobwa umwe uri muri aba 20 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, ku ikubitiro habanje gutaha umukobwa Higiro Joally watashye mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019.

Akimara gusezererwa nibwo hasohotse amajwi ya Gatarayiha Angelique umwe mu babyeyi bari bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa Mbere avuga uburyo uyu mukobwa wasezerewe yananiwe gukopera.

Yagiraga ati"reka nkubwire bariya bana b'abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza,  nk'uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n'inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk'uwonguwo kweli."

Ibi uyu mubyeyi yaganirije inshuti ze bikarangira bigiye ku karubanda byatumye hibazwa niba koko mu irushanwa bemerewe gukopera ndetse no gucura inkota kimwe mu  byatumye abantu batangira guterwa ubwoba n’ibiri kubera mu mwiherero.

Ikindi abantu bakomeje kugarukaho ndetse no kwibandaho ni ugucyura abakobwa ijoro ndetse no guhora babazingisha utwangushye biteguye kuvamo umwe.

Aha buri mukobwa bigera 18h yazinze ibintu bye maze bagategereza amasaha yo kubwirwa abakomeza utsinzwe ahita yurizwa imodoka akagenda ubwo, ibi abantu benshi bagiye babigarukaho bibaza niba koko ariko byagakwiye kuri aba bakobwa.

Hamaze gutaha uwitwa Higiro Joally wakurikiwe na Igihozo Darine mu gihe abandi batatu nabo bagomba gutaha mbere y'uko hamenyekana 15 bazitabira amarushanwa ya nyuma azasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2019 mu birori bizabera i Rusororo mu Intare Conferance Arena.

Gatarayiha Angelique yumvikanye avuga uburyo abakobwa bananirwa no kureba ku nkota zabo

22/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...