Mutsinzi Ange Jimmy imari ishyushye ku isoko, AS Kigali iramugera amajanja mu gihe Rayon Sports yamugarukiye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mutsinzi Ange Jimmy imari ishyushye ku isoko, AS Kigali iramugera amajanja mu gihe Rayon Sports yamugarukiye

Mutsinzi Ange Jimmy imari ishyushye ku isoko, AS Kigali iramugera amajanja mu gihe Rayon Sports yamugarukiye

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi cyangwa kuri kabiri, nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports iyi kipe ntihite imuganiriza, nyuma yo gutakaza Rwatubyaye iyi kipe amaso iyahanze uyu musore ni mu gihe na AS Kigali nayo irimo gushaka uyu musore hasi hejuru ngo abe yajya kubafasha mu bwugarizi. 

Isoko rito ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu muri shampiyona yo mu Rwanda ryafunguwe tariki ya 20 Mutarama rikaba rizasozwa tariki ya 19 Gashyantare 2019. 

Ubu amakipe arahuze cyane arimo kureba uburyo yakongeramo imbaraga maze mu gice cya kabiri cya shampiyona umwaka w'imikino akazitwara neza.

Izina Ange Mutsinzi ni rimwe mu mazina arimo kugarukwaho cyane nyuma y'uko amwe mu makipe akomeye agaragaje ikibazo cy'ubwugarizi muri yo. 

Tariki ya 31 Ukuboza 2018 nibwo uyu musore yasoje amasezerano yari afitiye Rayon Sports, ntiyigeze imwegera ngo baganire ku masezerano mashya ahubwo yaramuretse nawe arituriza. 

Nyuma y'uko  iyi kipe irekuye Rwatubyaye Abdul akerekeza muri Macedonia, amakuru agera kuri Eachamps avuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwasanze nta yandi mahitamo bafite ubu bakaba batangiye kwegera uyu musore ngo bavugane ku masezerano mashya. 

Aganira na Eachamps, Mutsinzi Ange Jimmy yahakanye aya makuru avuga ko ataratangira ibiganiro n'iyi kipe kuko itaramwegera ndetse ko nta n'indi kipe bari mu biganiro, ku kuba yasubira muri Rayon Sports yavuze ko ari ugutegereza kuko bishoboka.

Uretse Rayon Sports yahozemo kandi andi makuru agera kuri Eachamps avuga ko umutoza wa AS Kigali, Irambona Masudi Djuma wahoze atoza uyu musore muri Rayon Sports yamaze kumvikana n'ubuyobozi bw'ikipe ye ya AS Kigali kuba bamuzanira Ange akaba yafatanya na Ngandu Omar na Bishira Latif mu bwugarizi bwe.

24/Jan/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...