Cassa Mbungo Andre yabonye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cassa Mbungo Andre yabonye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Kenya

Cassa Mbungo Andre yabonye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Kenya

Umutoza w'umunyarwanda wari umaze iminsi adafite ikipe, Cassa Mbungo Andre arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho agiye gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 2 atoza ikipe ya AFC Leopards.

Uyu mutoza watandukanye na Kiyovu Sports mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino kubera ibirarane by'amafaranga bari bamufitiye ari muri Kenya guhera mu cyumweru gishize.

Nk'uko amakuru Eachamps ifite ikesha umwe mu bakinnyi uyu mutoza yari amaze iminsi akoresha imyitozo, uyu mutoza yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatanu w'icyumweru gishize yerekeza muri Kenya kurangizanya n'iyi kipe.

Yagize ati"Cassa yagiye kuvugana na AFC Leopards, amakuru mperuka n'uko bari bamaze kumvikana ariko niba yamaze gusinya byo naba nkubeshye. Yagiye muri Kenya kuwa Gatanu."

Binyuze kuri Twitter y'iyi kipe, mu gitondo cyo kuri uyu was Kabiri batangaje ko Cassa ari we mutoza mushya wa AFC Leopards.

Ibi Ibibaye nyuma y'uko uwari umutoza mukuru w'iyi kipe, umunya Serbia Marko Vasiljevic yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Cassa Mbungo Andre yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Police FC, AS Kigali na Kiyovu Sports.

05/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added