Salax Awards gutora byatangiye, Yvan Buravan na Safi Madiba barahatanira igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Salax Awards gutora byatangiye, Yvan Buravan na Safi Madiba barahatanira igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza

Salax Awards gutora byatangiye, Yvan Buravan na Safi Madiba barahatanira igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza

Nyuma yigihe kirekire salax awards itaba kuri ubu Salax Awards yagarutse mu isura nshya ndetse no gutora abahanzi bazagaragara ku rutonde rwa nyuma rw’abahatanira ibihembo byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019, Yvan Buravan na Safi Madiba bisanga mu kiciro cy’abahanzi bakizamuka.

Salax  Awards ni ibihembo bigenerwa abahanzi baba bitwaye neza kurusha abandi, byatangiye gutangwa mu 2009, biza guhagarara kubera impamvu y’ubushobozi buke ababiteguraga  bagize kuri ubu byahawe sosiyete ya AHUPA mu mikoranire na Ikirezi Group mu masezerano y’imyaka Itanu.

Umuhanzi Safi Madiba ndetse na Yvan Buravan ni abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda cyane ko Yvan Buravan yanatsindiye igihembo gikomeye gitangwa na Radio yabafaransa RFI kikaba cyaramuhesheje amahirwe yo kuzazenguruka ibihugu 12 by’Afurika bivuga igifaransa.

Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys nawe ari muri iki kiciro cy’abahanzi bakizamuka bitwaye neza, Safi yatandukanye na Urban Boys yatangiriyemo umuziki we mu 2017 ahitamo gukora umuziki wenyine kuri ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane.

kuri ubu abahanzi bashyizwe mu byiciro 9 bamaze gutangazwa hakaba hatangiye n'amatora ku buryo batanu ba mbere muri buri cyiciro aribo bazahita babona itike yo gutangira guhatanira ibi bihembo byamamaye mu Rwanda. Ibi byiciro bihatanirwa ni Best Male, Best Female, Best Group,Best R&B Artist, Best Afrobeat Artist, Best Upcoming Artist, Best Gospel Artist, Best Hip Hop Artist na Best Culture and Traditional Artist.

Ibi byiciro byose bikaba bihataniramo abahanzi 10 usibye mu cyiciro cy'amatsinda ho hahatana 7 bitewe n'ubuke bwayo. Gutora abahanzi ku buryo babasha kwinjira muri 5 bahatanira ibihembo birakorwa binyuze ku rubuga rwa www.salaxawards.rw ndetse n'ubutumwa bugufi wohereza ukoresheje telefone aha ukaba wandika ijambo Salax ugasiga akanya ugashyiraho code ya buri muhanzi noneho ukohereza kuri 9092.

Gutora aba bahanzi bagomba kwinjira muri batanu ba mbere byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 akazarangira tariki 8 Gashyantare 2019, hazaba hamenyekanye abahanzi batanu muri buri cyiciro bazongera bagatorwa bundi bushya hashakishwa uwegukana igikombe muri buri cyiciro. ibi bikombe bikazatangirwa mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.

Dore uko Ibyiciro bimeze:

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Buravan, King James, Yverry, Christopher, Edouce, Peace Jolis, Aime Bluestone

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Charly na Nina, Oda Paccy, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyn Sano

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Mico The Best, Uncle Austin, M1, Davis D, Sintex, Eric Senderi, Rafiki, Dj Pius, Mc Tino, Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Ezra Joas, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Bosco Nshuti, Gentil Bigizi, Ivan D, Theo Bosebabireba

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Jules Sentore, Clarisse Karasira, Jaba Star, Deo Munyakazi, Mani Martin, Jodas Sengabo, Nicky Dimpoz, Sophia Nzayisenga, Ignace Nyirinkinda, Nsengiyumva François

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Green P, Riderman, Mukadaff, Jay Polly, Khalifan, Bull Dogg, Lil G, Jay C, Amag The Black, Mr. Kagame

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Sintex, Marina, Cassandra, Andy Bumuntu, Mukadaff, Alyn Sano, Asinah Erra, Victor Rukotana, Safi Madiba, Yvan Buravan

Itsinda ryitwaye neza:

Trezzor, Urban Boys, Active, Yemba Voice, The Same, Super Brothers, Just Family

05/Feb/ 2019,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
play8oy android download
Going back and reading past years can deemed a very interesting affair.rnAt the end of the day, probably you will be shocked at just rnhow much you consume food. Unfortunately, he thought it was a prank call and failed to respond. https://scr888.group/other-games-download/2491-download-play8oy
Mangala
safi arabikora2.niwe ngihaye?kui p fla atazamo?
Sponsored Content
Loading...