Breaking News: Oda Paccy Yasezeye muri Salax Awards | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking News: Oda Paccy Yasezeye muri Salax Awards

Breaking News: Oda Paccy Yasezeye muri Salax Awards

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacififique uzwi nka Oda Paccy yamaze gutanga ibaruwa ye yivana mu bihembo bya Salax Awards 2019.

Mu ibaruwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram Oda Paccy yandikiye abategura Salax Awards ko atazabasha kwitabira ibi bihembo kubera impamvu ze bwite kandi n’izindi nshingano afite zitandukanye

Yagize ati”nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatana mu bihembo bya Salax awards 2019,.. mfashe uyu mwanya mbiseguraho, nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka kubw’impamvu zange bwite ndetse b’izindi nshingano zitandukanye zihuriranye nabyo”

Mu kiganiro na Isaac Mulemba uri mu bategura Salax Awards 2019 yabwiye Eachamps ko bamaze kubona ibaruwa ya Paccy kandi nta kibazo bamwemereye ari uburenganzira bwe

Yagize ati” Yabimbwiye ko atazabona umwanya ashaka kuvamo tumubwira kwandika ibaruwa kugira ngo atangaze ko atakiri mubahatanira ibihembo maze amasezerano yasinye mbere yo kwinjiramo ateshwe agaciro”.

Ku kijyanye no kuba azemererwa kugarukamo umwaka utaha Mulemba atangaza ko nta kizamubuza kugaruka naba yarakoz eneza nkibisanzwe.

Yagize ati” Kugaruka ni ubushake bwe icyo twakoze ni ukugira ngo amasezerano yasinye uyu mwaka ateshwe agaciro kandi bigaragare ko ariwe wikuyemo, umwaka utaha nakora neza agatorwa kujyamo nabwo azasinya amasezerano nkabandi bose nta kizamubuza kuba yakwitabira Salax Awards ni uburenganzira bwe".

Odda Paccy aje akurikira Kina Music nayo yatangaje ko itazigera yitabira ibi bihembo bitewe n’ibibazo yagiranye n’abateguraga ibi bihembo mu myaka yashize, bafata umwanzuro ko umuhanzi wese ukorera muri Kina Music atazitabira Salax Awards ibibazo bafitanye bidakemutse.

Ibaruwa Oda Paccy yandikiye abategura Salax Awards

05/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
newtown ntc33
In this article, we will discuss five of the top part article directories on the web.rnrnIt also help if you make your site content sound more personal.rnSo you've done all this work, but guess what rnprecisely? https://918kiss.bid/downloads/219-download-ntc33
david
i love u
Sponsored Content
Loading...

Recently Added