Abakinnyi 2 bari mu muryango winjira muri APR FC muri uku kwa Kabiri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 2 bari mu muryango winjira muri APR FC muri uku kwa Kabiri

Abakinnyi 2 bari mu muryango winjira muri APR FC muri uku kwa Kabiri

Mu gihe habura iminsi 4 gusa ngo isoko rito ry'igura n'igurushwa ku bakinnyi b'imbere muri shampiyona yo mu Rwanda ngo rifungwe, kuri ubu abakinnyi babiri b'abanyarwanda Niyonzima Ally na Nshuti Innocent bari ku muryango winjira muri APR FC ngo baze kuyifasha.

Tariki ya 10 Gashyantare 2018 nibwo iri soko rizafungwa, kuri ubu amakuru y'abakinnyi bashobora guhindura amakipe mu Rwanda ni menshi.

Amakuru agera kuri Eachamps yahawe n'umwe mu nshuti za Ally Niyonzima yemeza ko ku kigero kiri hejuru ya 80%  uyu mukinnyi yamaze kugera muri APR FC kuko iyi kipe yamaze kumvikana na AS Kigali ku masezerano y'amezi 6 yari asigaranye muri iyi kipe.

APR FC kuva yatandukana na Djihad Bizimana ntirabona umusimbura we kuko abo yaguze bose usanga baba bicaye ku ntebe y'abasimbura ndetse akaba ari nayo mpamvu iyi kipe irimo gukora ibishoboka byose ngo itsindire uyu musore.

Undi mukinnyi ni Nshuti Innocent wakuriye mu irerero rya APR FC aza kuzamurwa muri APR FC nkuru maze umwaka ushize yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Stade Tunisien.

Ubu uyu rutahizamu yamaze gutandukana n'iyi kipe akaba arimo kubarizwa mu Rwanda ndetse n'ibiganiro bigeze kure n'ikipe ye yahozemo ya APR FC, ntagihindutse nawe araza kongera kugaragara yamabara umukara n'umweru.

Undi mukinnyi bivugwa ni Danny Usengimana ariko na none bivugwa ko yananiwe kumvikana n'iyi kipe ndetse akaab ashobora kuba yakwerekeza muri AS Kigali.

Tariki ya 3 Gashyantare 2019 ubwo APR FC yishimiraga igikombe cy'Intwari yegukanye tariki ya 1 Gashyantare 2019, umuyobozi wa APR FC wungirije Afande Mubaraka yijeje abakunzi b'iyi kipe ko shampiyona izajya gusubukurwa baramaze kubagururira abakinnyi 2 beza.

06/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added