AMAFOTO- Imyaka 10 irashize Salax Awards ivutse, reba uko byari byifashe mu itangwa ry’ibihembo ryayo bwa mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO- Imyaka 10 irashize Salax Awards ivutse, reba uko byari byifashe mu itangwa ry’ibihembo ryayo bwa mbere

AMAFOTO- Imyaka 10 irashize Salax Awards ivutse, reba uko byari byifashe mu itangwa ry’ibihembo ryayo  bwa mbere

Mu 2009 nibwo abahanzi ba mbere bahawe ibihembo bya Salax Awards kuko ni nabwo yatangiye, bivuze ko imyaka 10 ishize itangiye ariko kuri ubu igiye kuba ku nshuro ya 7 kuko 2016, 2017 na 2018 ntayabaye yari yarahagaze, tugiye gusubiza amaso inyuma turebe uko byari byifashe bwa mbere mu itangira ryayo.

Ibihembo bya mbere bya Salax Awards byatanzwe mu kwezi kwa Werurwe 2009, mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Butare mu Karere ka Huye.

Mu myenda itangaje yari igezweho icyo gihe, ibirori byari biteguwe neza ku bushobozi bwi’icyo gihe, Salax Awards yari ishyigikiwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda abahanzi bahawe ibihembo bwa mbere mu mateka yabo, ni urwibutso bagifite ku mitima.

Abahanzi nka Riderman umwe mu bari mu bushorishori mu njyana ya Hip Hop kuri ubu mu Rwanda, The Ben ufatwa nk’umwami wa RNB uyu munsi mu Rwanda usigaye waranagize umuziki we mpuzamahanga, Man Martin, Liza Kamikazi usa n’uwabuze kuri ubu, Miss Jojo n’abandi ni bamwe mu bahanzi baganuye ku bihembo bya Salax Awards muri 2009 iba ku nshuro ya mbere.

Ni ubwo byari byabereye mu karere ka Huye ahatari hafi uvuye mu mujyi wa Kigali ntibyabujije abahanzi ndetse n’abakunzi b’umuziki gufata izihuse berekeza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare gushyigikira umuziki nyarwanda

Kuri ubu Salax Awards yategurwaga na Ikirezi Group yamaze guhabwa indi kompanyi izayitegura mu myaka 5 yitwa AHUPA, ubutumwa ni bwinshi ku bahanzi basaba abakunzi babo kubatora ngo nabo bagire amahirwe yo kwegukana igihembo cya Salax Awards 2019.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo ku bahanzi bitwaye neza mu myaka 3 ishize kizaba tariki ya 29 Werurwe 2019, umuhanzi uzegukana igihembo muri buri kiciro azahembwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Reba amwe mu mafoto Eachamps yakusanyije yaranze umuhango wa mbere wo gutanga ibihembo bya Salax Awards.

Mushyoma Joseph(Boubou) i bumoso kuruhande hamwe na DMS nabo ntibatanzwe

Ibyishimo byari byose

Nyakwigendera Dr Jack wamenyekanye muri Maurix Studio nawe yari ahari

Mike Karangwa ibumoso na Liza Kamikazi uwakabiri uturutse Iburyo banyura kuri Red carpet mbere yuko ibirori bitangira

K8 Kavuyo nawe yari yaje muri ibi birori

Tonzi yishimira igihembo yahawe

Ibyishimo byari byose kuri Miss Shanel, David Bayingana mu Gakote ku mukara nawe yari afite akamwenyu ku maso

Uwari Minisitiri w'Umuco na Siporo icyo gihe bwana Habineza Joseph 

Mani Martin yishimira igihembo yahawe

Lil G wambaye ikoti ry'umukara yari ahagararanye nabamwe mubari bagize Just Familly icyo gihe

Rafiki Coga Style nawe ntiyahatanzwe

Aline Gahongayire mu ibara rya rose ntiyahatanzwe

Uhereye ibumoso: K8 Kavuyo, Riderman na Tom Close 

Uhereye ibumoso: The Ben, Mani Martin ndetse na Dady de Maximo wari wambitse abahanzi benshi muri ibi birori

Liza Kamikazi

Abari bagize itsinda ritegura Salax Awards mu 2009 uhereye ibumoso: Emma Claudine, Cynthian Rupari, Kalisa Etienne, Rutayomba D. Tsuki, Mike Karagwa, na Ally Soudy

Audi yari yakubise yuzuye

Riderman yishimira igihembo

Miss Jojo nawe yitabiriye Salax Awards 2009

The Ben ashima igihembo yari ahawe

06/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added