VIDEO: Byinshi kuri rutahizamu Ndayishimiye Antoine wirukanywe mu ishuri burundu kubera kamambili ‘Slipper’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Byinshi kuri rutahizamu Ndayishimiye Antoine wirukanywe mu ishuri burundu kubera kamambili ‘Slipper’

VIDEO: Byinshi kuri rutahizamu Ndayishimiye Antoine wirukanywe mu ishuri burundu kubera kamambili ‘Slipper’

Ndayishimiye Antoine Dominique w’imyaka 25 akaba rutahizamu w’ikipe ya Police FC avuga ko intego ze ari ukuba umukinnyi ukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, gusa muri byinshi byamuranze ngo ntazibagirwa ukuntu yirakanywe mu ishuri burundu kubera gukubita umunyeshuri amuziza kamambili (slipper).

Ndayishimiye Antoine Dominique yabonye izuba tariki ya 20 Nyakanga 1994, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, akaba ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 4 abahungu 3 n’umukobwa umwe ba Ndayishimiye Antoine na Nyiranshuti Beata.

Uyu musore avuga ko yagize amahirwe yo kwiga ariko aza kubireka kubera ubushobizi buke, yagarukiye mu mwaka wa 2 muri kaminuza y’abagaturika ya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi) aho yigaga icungamutungo.

Mu kiganiro kirambuye cy’umwihariko yagiranye na Eachamps, Dominique yavuze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga ndetse n’urugendo rwe rwa ruhago aho yarutangiye muri 2010 ahereye muir Dream Team ya Kicukiro.

Yagize ati”gutangira umupira kwanjye neza mbona ari ibintu bifite intego nabitangiye 2010 ubwo nakinaga muri Dream Team,… Icyo gihe nari njyeze mu cyiciro cya kabiri cya mashuri yisumbuye(A’Level) nshaka gusoza amashuri, mbona ko bishobora kumfasha, nahamaze imyaka 2 njya kwiga I Muhanga ari nabwo nagize amahirwe yo kujya muri AS Muhanga.”

Muri 2012 ajya muri AS Muhanga yari yamwemereye kumwishyurira amafaranga y’ishuri muri ICK ariko byaje kurangira atarangije kwiga kuko iyi kipe byaje kuyinanira kuko yagiyemo amadeni menshi iyi kamunuza bituma ahagarika amasomo.

Muri 2014 yerekeje muri Gicumbi aho yahise atangira guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, ibintu avuga ko byamushimije cyane kuko atamvaga uburyo agiye guhembwa ayo mafaranga, muri iyi kipe yemeza ko yagiriyemo ibihe byiza kuko ari naho yahuriye n’umutoza Ruremesha afata nk’umubyeyi kuko yamufashije byinshi cyane.

Muri 2016 yahise yerekeza muri Police FC ibintu avuga ko byamutunguye atabitekerezaga kuko yavuganye nayo mu bintu atateguye.

Yagize ati”Amasezerano yararangiye, ngira amahirwe nari ndi Kicukiro kuri stade mu gitondo nk’ibisanzwe nicaye ndimo ndeba imyitozo (ya Police FC) numva barambwiye ngo dushobora kuganira, ni bintu byanejeje tujya kuganira numva barankeneye kandi barampa ibintu nishimiye mbasha kubasanga. Bampaye miliyoni 2 n’igice n’umushahara w’ibihumbi 200.”

Avuga ko umwaka we wa mbere wamugoye cyane kuko byamugoye kwisanga mu bandi ndetse umwaka urangira atsinze igitego kimwe gusa. Umwaka we wa kabiri wagenze neza kuko byatumye Police FC muri 2018 imwongera amasezerano azarangira muri 2020.

Intego y’uyu musore ni ugusohoka mu Rwanda akajya gukina hanze yarwo nk’uwabigize umwuga dore ko yemeza ko igihe cye cyo gusohoka cyageze.

Dominique afite umukunzi atifuza gushyira mu itangazamakuru, abamwifuza ngo yarafashwe nta wundi yakwemera. Ngo ntazibagirwa uko yirukanywe burundu mu ishuri kubera gukubita umwana wari wamutwariye kamambali.

Byinshi bitangaje utari uzi kuri Dominique utabonye muri iyi nkuru birebe muri aya mashusho mu kiganiro twagiranye nawe

 

06/Feb/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Niyigena yussuf (ruswende) Dominic we aranzi
Mwan turagushyigikiye mwan Dom. Gusa iyo myaka wabeshye urashaje
Sponsored Content
Loading...