Byarangiye, Danny Usengimana yageze muri APR FC na myugariro uje gusimbura Mangwende | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byarangiye, Danny Usengimana yageze muri APR FC na myugariro uje gusimbura Mangwende

Byarangiye, Danny Usengimana yageze muri APR FC na myugariro uje gusimbura Mangwende

Rutahizamu w'umunyarwanda wari umaze iminsi mike atandukanye na Tersana SC yo mu gihugu cya Misiri, Danny Usengimana yamaze kuba umukinnyi w'ikipe ya APR FC aho yaziye rimwe na Niragira Ramadhan uturutse mu gihugu cy'u Burundi mu ikipe ya Atletico, aba bombi bakaba bagaragaye mu muhango wo kwerekana umutoza mushya iyi kipe yazanye w'umunya Serbia.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya APR FC, Kimihurura habereye umuhango wo kwereka abakinnyi umutoza mushya w'iyi kipe waraye ageze mu Rwanda ari we Zlatko Krmpotic wo mu gihugu cya Serbia, akaba aje gufatanya na Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru by'agateganyo.

Muri uyu muhango witabiriwe n'abakinnyi ba APR FC bose kugira ngo berekwe umutoza mushya. Muri aba bakinnyi harimo na Danny Usengimana byavugwaga ko ashobora kujya muri AS Kigali ariko bikaba byarangiye aje muri APR FC kuko yitabiriye uyu muhango wo kwereka abakinnyi umutoza.

Uretse uyu mukinnyi kandi muri uyu muhango hari na myugariro w'akinaga mu Burundi, Niragira Ramadhan wakiniraga ikipe ya Atheltico Olympic y'i Burundi, uyu ariko ababyeyi be ni Abanyarwanda, akaba aje guziba icyuho cya Mangwende werekeje muri Serbia, gusa biravugwa ko ashobora gutangira gukina umwaka utaha w'imikino. Uyu akaba anafite indangamuntu.

Aba baraza biyongera kuri Ally Niyonzima na Nshuti innocent bose bamaze kumvikana n'iyi kipe y'ingabo z'igihugu kuba bayikinira.

08/Feb/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
David
dani uhawe ikaze
cyubahiro dieudonne
abo bakinnyi turabishimiye nibaze bazadufasha byinshi.
Sponsored Content
Loading...