AMAFOTO: Umutoza mushya wa APR FC yatangiye imirimo, Ramadhan, Danny na Nshuti nabo batangira imyitozo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Umutoza mushya wa APR FC yatangiye imirimo, Ramadhan, Danny na Nshuti nabo batangira imyitozo

AMAFOTO: Umutoza mushya wa APR FC yatangiye imirimo, Ramadhan, Danny na Nshuti nabo batangira imyitozo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo umutoza mushya w’umunya Serbia waje gutoza ikipe ya APR FC, Zlatko Krmpotic yatangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mukuru aho na bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije nabo bakoze iyi myitozo uretse Ally Niyonzima.

Ni myitozo yabereye ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, uyu mugabo afatanyije n’abatoza nka Jimmy Mulisa umwungirije, Didier Bizimana na Miodrag Radanovic bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi nibo bayoboye iyi myitozo.

Ni myitozo uyu muzungu yibanze mu guhererekanya imipira cyane. Mu gice cya nyuma cy’iyi myitozo abakinnyi bakaba bakinnye baganyijemo amakipe abiri mu rwego rwo kwiyereka umutoza ngo arebe imikinire yabo.

Iyi myitozo kandi ikaba yakozwe n’abakinnyi bashya iyi kipe yaguze uretse Ally Niyonzima bivugwa ashobora kuba ari I Burundi, abakoze bari bafite ishyaka ryinshi  bashaka kwiyereka umutoza mushya Krmpotic.

Zlatko Krmpotic umutoza mushya wa APR FC

Yari imyitozo irimo ishyaka ryinshi

Nshuti Innocent yagarutse muri APR FC

Rukundo na Denis na Lague bahanganiye umupira biyereka umutoza mushya

Mustapha ahanganye na Ramadhan myugariro waje gusimbura Mangwende

Ntibyari byoroshye

Danny Usengimana mu mwambaro wa APR FC

Kapiteni wa APR FC ntiyakoranye n'abandi kubera imvune

Michel Rusheshangoga nawe ni uko yakoreye hanze

Zlatko krmpotic avugana n'abatoza bamwungirije barimo Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru by'agateganyo

Muhadjiri n'umutoza mukuru we Krmptic yisomera ku mazi

08/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added