Caleb uri muri Canada yateye utwatsi ibyo kugaruka mu Rayon Sports, asobanura inkomoko y'ibyo bihuha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Caleb uri muri Canada yateye utwatsi ibyo kugaruka mu Rayon Sports, asobanura inkomoko y'ibyo bihuha

Caleb uri muri Canada yateye utwatsi ibyo kugaruka mu Rayon Sports, asobanura inkomoko y'ibyo bihuha

Nyuma yo kubona ikipe ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cya Lativia, Bimenyimana Bonfils Caleb byavugwaga ko ashobora kugaruka mu Rwanda gukinira Rayon Sports kuko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye, gusa uyu musore avuga ko ataribyo nta kibazo afitanye n'iyi kipe ahubwo atereje Visa agahita agenda dore ko ni kipe idasiba kumubwira ko imukeneye.

Tariki ya 27 Mutarama 2019 nibwo Caleb yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports aho batsinze Etincelles 2-0, uyu musore yahise asezera abafana maze tariki ya 28 Mutarama 2019 aba aribwo ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iyi kipe.

Mu magambo yatangarije itangazamakuru yavuze ko yamaze gusinyira iyi kipe ya Riga FC yo muri Lativia amasezerano y'amezi 6 ubundi agahita yerekeza mu Budage.

Mu mpera z'iki cyumweru dusoje haje andi amakuru bavuga ko uyu musore ashobora kugaruka mu Rwanda muri Rayon Sports kuko yageze muri iyi kipe ikamubwira ko akina amezi 6 nta kintu ahawe ndetse n'umushahara ntawo ahubwo nyuma y'aya mezi akaba aribwo ahabwa amasezerano bitewe n'uko yitwaye, uyu musore akaba ngo yarahise abyanga ndetse ngo ahita afata umwanzuro wo kugaruka.

Andi makuru kandi yavugaga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumwoherereza itike akaba yagaruka muri Rayon Sports akayifasha muri shampiyona.

Mu kiganiro na Eachamps uyu musore yahakanye aya makuru avuga ko ubu ari muri Canada ategereje Visa yerekeza muri Lativia ndetse ko mu minsi mike ari bube yabibonye.

yagize ati"Oya ntabwo aribyo, ahubwo nshaka kumenya iyo nkuru umuntu wayizanye, nanjye nabyutse numva iyo nkuru biransetsa, ntabwo ndagera muri Lativia ndi muri Canda."

Yakomeje aviuga ko yanyuze muri Canada kureba umuryango we akaba ari naho yasabiye Visa yerekeza muri Lativia, ndetse akaba yemeza ko akiri kumwe n'umuhagarariye.

Yagize ati"Ndi muri Canada nagiye kureba umuryango wanjye kandi ndi kumwe n'umpagarariye, kandi n'iriya kipe turavugana ndetse barantegereje nanjye ntegereje visa mu minsi mike ndaba nagiye."

Mu butumwa Caleb yoherereje Eachamps bugaragaza aganira n'umuyobozi w'iyi kipe Alex(Directeur wa Riga FC), amubwira ko umutoza w'iyi kipe amutegereje cyane, nawe amubwira ko ategereje visa nayibona akaba azahita agenda. Ni kiganiro bagiranye tariki ya 8 Gashyantare 2019. hari ku munsi wo kuwa Gatanu w'icyumweru gishize.

11/Feb/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...