Ese ntihari abakinnyi basinyishijwe batazakina imikino yo kwishyura? Cyangwa hazabaho kwirengegiza amategeko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ese ntihari abakinnyi basinyishijwe batazakina imikino yo kwishyura? Cyangwa hazabaho kwirengegiza amategeko

Ese ntihari abakinnyi basinyishijwe batazakina imikino yo kwishyura? Cyangwa hazabaho kwirengegiza amategeko

Harabura amasaha 48 isoko ry'igura n'igurishwa rito ry'abakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Rwanda ngo rishyirweho akadomo, ni mu gihe amakipe arimo yitegura imikino yo kwishyura umwaka w'imikino 2018-2019 izatangira mu mpera z'iki cyumweru, abakinnyi bahinduranyije amakipe ariko icyatunguranye ni uko na bamwe mu bakinnyi bakinaga hanze y'u Rwanda bamaze gusinyira amwe mu makipe yo mu Rwanda isoko mpuzamahanga ryarafunzwe mu Kuboza 2018.

Mu ntangiro z'uyu mwaka ubwo Eachamps yaganiraga n'umuvugizi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, yavuze ko isoko ku bakinnyi baturuka hanze ya shampiyona y'u Rwanda ryafunzwe ko n'umukinnyi wasinyira ikipe yo mu Rwanda yategereza umwaka utaha w'imikino kuko gukina imikino yo kwishyura byo bitakunda.

Tariki ya 21 Ukuboza 2018 nibwo isoko mpuzamahanga ry'abakinnyi ku Rwanda ryafunzwe, bivuze ko umukinnyi wese uturutse hanze y'u Rwanda aje gukina mu Rwanda ari umunyamahanga cyangwa umunyarwanda bidakunda kereka umwaka utaha w'imikino.

Ubwo habura amasha make kugira ngo isoko ry'imbere mu gihugu rifungwe, bitunguranye bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bamaze gusinyira amakipe yo mu Rwanda kandi banizeye ko bazakina imikino yo kwishyura nk'uko umwe muri aba bakinnyi yabibwiye Eachamps.

Muri rusange abo harimo Sibomaba Patrick Papy wavuye muri Belarus ubu akaba ari muri Kiyovu Sports, Danny wavuye mu Misiri ubu akaba ari muri APR FC, Nshuti Innocent wavuye muri Tunisia ubu nawe akaba ari muri APR FC. Hari Biramahire Abbedy wakinaga muri Tunisia bivugwa ko yamaze kumvikana na AS Kigali na Nsabima Aimabale uvuye muri Vietnam ushobora kujya muri Police FC.

Ubundi byaba byaciye mu nzihe kugira ngo babone ibyangombwa?

Bivugwa ko aba bakinnyi baje bagasinyira amakipe yo mu cyiciro cya kabiri noneho agahita abatiza mu cyiciro cya mbere, nka Papy bivugwa ko Heroes yamutije muri Kiyovu Sports, Nshuti Innocent Intare zikamutiza muri APR FC, ni mu gihe Abbedy we ngo ashobora gukinira AS KIgali ari intizanyo ya Vision.

Twagerageje kuvugana namwe muri aya makipe kugira ngo twumve niba ari byo, APR FC ntibyadukundiye kuko umunyabanga wayo atitabaga telefoni.

Kiyovu Sports, umunyamabanga wayo yemereye Eachamps ko bari mu biganiro na Papy ariko ataraba umukinnyi wayo ahubwo bategereje ko abona ibyangombwa bimwerera kuba yabakinira. Bivugwa ko ari Heroes yamutije muri iyi kipe.

Twagerageje kuvugana n'umuvugizi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'umunyamabanga waryo ngo badusobanurire niba kuba umukinnyi yava hanze agasinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikamutiza mu cya mbere byo byemewe ariko ntibyadukundira kuko batabonekaga ku murongo wa telefoni, igihe cyose twavugana twabagezaho icyo babivugaho.

Gusa byatumye twitabaza umwe mu bantu(utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru) basobanukiwe n'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse wanakoze igihe kinini muri FERWAFA, maze atubwira ko biramutse bibaye hakagira umukinnyi usinya agahabwa ibyangombwa byaba ari ukwica amategeko nkana.

Yagize ati"Ibyo bintu ntaho byabaye, iyo isoko ryafunzwe ku gihugu biba ari igihugu cyose ntabwo aba ari icyiciro cya mbere gusa, aturutse hanze niyo yaba aje mu cyiciro cya 5 bisaba ITC(International Transfer Certificate), kandi iyo ryafunzwe ntiyayibona. Uwo mukinnyi niyo yaba afite urupapuro rumurekura ava muri iyo kipe 'release letter' iyo uvuye muri shampiyona imwe ujya mu yindi bisaba ko bagusabira ITC. Ibyo rero ntabwo aribyo rwose."

Ibi byaba bivuze ko byaba bigoranye ko aba bakinnyi basinye mu muri uku kwa Kabiri bagaragara mu mikino ya shampiyona yo kwishyura umwaka w'imikino wa 2018-2019 izatangira mu mpera z’iki cyumweru ahubwo umuntu akaba yabategereza umwaka utaha w’imikino.

Nshuti Innocent umwe mu bakinnyi bashya ba APR FC bakinaga muri Tunisia

Sibomana Patrick wakinaga muri Belarus ashobora kuzakinira Kiyovu ari intizanyo ya Heroes

Abeddy ashobora gukinira na AS Kigali ari intizinyo ua Vision

11/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
John
Ubwo harimo abinjiye muri Muteteri bizakorwa bazakine phase retour da!!!!rnAriko noneho ferwafa yaba ikoze ibara pe. Twahita tuyirega muri FIFA bagahagarika football mu RDA . inama naha ferwafa ibyitondere sinon birabakorahooooo!!!!
Sponsored Content
Loading...

Recently Added