Impamvu The Mane yahisemo gusinyisha Jay Polly igatera umugongo abandi baraperi nka Bull Dog na Green P | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impamvu The Mane yahisemo gusinyisha Jay Polly igatera umugongo abandi baraperi nka Bull Dog na Green P

Impamvu The Mane yahisemo gusinyisha Jay Polly igatera umugongo abandi baraperi nka Bull Dog na Green P

Nyuma yo gusinyisha umuraperi Tuyishimire Joshua uzwi nka Jay Polly mu gihe cy'imyaka itatu, inzu itunganya umuziki ya The Mane ivuga ko impamvu ariwe muraperi bahisemo ari uko ari we bafata nk'umuhanga mu Rwanda kandi na none akaba ari we wafashe iya mbere abasaba ko bakorana.

Muri Werurwe 2018 nibwo inzu ituganya umuziki ya The Mane yasinyishije imyaka 3 Safi Madiba na Marina asinya imyaka 10, nyuma bongeyemo Quen Cha kuri ubu yamaze gushyiramo na Jay Polly wabasinyiye imyaka 3.

Mu kiganiro na Bad Rama, umuyobozi wa The Mane yatangarije Eachamps ko Jay Polly yamaze kuba uwabo yabasinyiye imyaka 3.

yagize ati"Nibyo yamaze gusinya, yasinye imyaka itatu, nifuje kumuzana kuko ni umuraperi w'umuhanga nifuza nawe kuba nafasha."

Yakomeje avuga ko impamvu yamuhisemo kuruta uko yakorana n'abandi nka Bull Dog na Green P ari uko nawe yagaragaje ko yifuza gukorana nabo.

Yagize ati"Jay Polly ni umuhanga cyane njyewe ku giti cyanjye mufata nk'umuhanga, ni umuntu tumaze igihe kinini tuziranye mbona imikorere ye, akaba ari n'umuntu umwe wateye intambwe yifuza gukorana na The Mane icyo ni cya mbere, kuva yagaragaza ko ashaka gukorana na The Mane hari byinshi twakurikiranye kuva yafungwa kugeza yafungurwa tuzagusanga twakorana kandi ibintu bikagenda neza."

Mu masezerano bafite muri iyi myaka itatu harimo kumukorera indirimbo amajwi n'amashusho ndetse no kumutegurira ibitaramo, kwamamaza ibihangano bye n'ibindi bikorwa.

Kuva yafungurwa uyu mugabo yahise akorera indirimbo ye ya mbere muri The Mane yise 'Umusaraba wa Joshua' ubu n'amashusho yayo yarasohotse, kuri ubu nta gihindutse ku munsi w'ejo arasohora indi ndirimbo yise Inshuti Nyazo nayo Bad Rama yemeje ko yamaze gutunganywa.

Umuyobozi wa The Mane na Jay Polly

11/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
yang didress
nibyiza cyane ko bad Rama cg the mane nkinzu itunganya muziki yahisemo neza kubera ko Jay Polly ntu muhanga haba mukwandika neza ndetse nokuririmba neza
Roméo
yes yes jay poly arabarusha kbs imana ikomeze imube hafi twuzeye ko aza zamura hip hop mpaka no hanze!
Sponsored Content
Loading...

Recently Added