Gapapu Day: Tariki ya 11 Gashyantare nibwo Kaberuka yatwaye umukunzi w’inshuti ye, byagenze gute? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gapapu Day: Tariki ya 11 Gashyantare nibwo Kaberuka yatwaye umukunzi w’inshuti ye, byagenze gute?

Gapapu Day: Tariki ya 11 Gashyantare nibwo Kaberuka yatwaye umukunzi w’inshuti ye, byagenze gute?

Indirimbo ‘Kaberuka’ benshi tuyizi tukiri abana ndetse twaranayikunze bitewe n;amagambo arimo n’uburyo icurangitse, benshi twabifashe nk’amakabyankuru gusa ni nkuru mpamo kuko ku munsi nk’uyu  Kaberuka uririmbwa n’Impala  yahemukiye inshuti ye ubwo yamutwaraga gusurs umukunzi we bikarangira ari we yikundiye.

Sebigeri Paul uzwi cyane nka Mimi La Rose ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala yabayemo kuva yashingwa kugeza n’uyu munsi ari umucuranzi wayo. Mimi La Rose ni umugabo ukuze wavutse mu mwaka w’1954, akaba nta ndirimbo ya Orchestre Impala atazi inkomoko yayo.

Mimi La Rose asobanura ko indirimbo ivugwamo inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita, ari inkuru mpamo ivuga uko Kaberuka yaherekeje umusore w’inshuti ye wari ugiye gusura umukunzi we (Fiance) bagerayo uwo mukobwa akikundanira na Kaberuka, kuva ubwo urukundo rwe na Kaberuka rugashinga imizi kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.

Mimi La Rose avuga ko umusore wari watwawe umukunzi ari we wababwiye inkuru y’ibyamubayeho akanabasengerera ngo bazabikoremo indirimbo, barayitunganya barayisohora. Gusa ngo n’ubwo Kaberuka uvugwa ari yo mazina ye, Marita ryo ngo ni izina ryahinduwe siryo zina ry’uwo wegukanywe na Kaberuka.

Abenshi mu Rwanda uyu munsi banawuhaye inyito ya ‘Gapapu day’ bagaragaza ko ari umunsi wo kwitondera  mu byerekeye kwerekana abakunzi  babo cyane ko baba begereje umunsi wa St Valenti ufatwa nk’uwabakundana kugira ngo nabo badakorwa nkibyo Kaberuka yakoze inshuti ye.

Abanyarwanda bafashe uyu munsi bawita Gapapu

Kaberuka n’uwo mukunzi we ubu baba muri Rutsiro ariko iby’inkuru y’amateka yabo ntibaba bashaka kuyigarukaho no kwemera kuyivugaho mu itangazamakuru.

Kaberuka wambaye Karuvati ndetse n'umufasha we Marita ntibajya bavuga inkuru yabo

11/Feb/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...

Recently Added