"Sindi mayibobo am classic man" Jay Polly mu ndirimbo ye nshya Inshuti Nyazo (Yumve hano) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

"Sindi mayibobo am classic man" Jay Polly mu ndirimbo ye nshya Inshuti Nyazo (Yumve hano)

Nyuma y'igihe gito avuye muri gereza agasohora indirimbo ye nshya Umusaraba wa Joshua, Jay Polly kuri ubu yasohoye indi ndirimbo yise Inshuti Nyazo aho yumvikanamo avuga ko atari mayibobo ahubwo ari umugabo wo ku rwego rwo hejuru 'Classic', gusa yungamo ko ibyo yagezeho byose ari ukubera Inshuti Nyazo yagize.

Iyi ndirimbo ikaba yatunganyirijwe mu nzu itunganya umuziki ya The Mane, ikaba inasohotse nyuma y'amasaha make cyane amaze gusinya masezerano y'imyaka 3 n'iyi nzu  ya The Mane.

Ni ndirimbo Jay Polly yongeye kugaruka mu ishusho ya Jay Polly wa kera aza atanga ubutumwa ku bantu benshi kandi bwubaka.

Ni ndirimbo atangira avuga ko iyi si turiho na kera yahozeho kandi abadakenga batayirambyeho gusa ngo abanambye mu kubana(abakomeje ubushuti) bo bayirambyeho kuko kuyibaho ari intambara zidashira.

Akomeza aririmba yerekana ko abantu babuzanya amahoro ndetse ko bamwe bazaba kuri iyi isi ari uko abandi bayivuyeho, benshi baba bataye umutwe bibaza aho ejo bazaba, bihugiyeho gusa ngo sibyo Imana ishaka kuko isaba gukurikiza amategeko yayo.

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo agira ati"Nabanye na benshi sinari kumwe nabo,babonye nagarutse ngo mbonane nabo, sindi mayibobo am classic man ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo, baketse ko nzaherayo ubabwire ko ishene yacitse ubu mpanganye nabo, sindi mayibobo am classic man ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo."

Mu gitero cya kabiri aza yibaza ukuntu umuntu w'inshuti yawe yakugambanira ngo ufungwe kubera inyungu ze bwite, gusa muri iyi ndirimbo avugamo ko atari we byabayeho.

Iyi ibaye indirimbo ya 2 Jay Polly asohoye muri uyu mwaka wa 2019 nyuma y'Umusaraba wa Jashua nayo imaze iminsi mike hanze.

Umva indirimbo Inshuti Nyazo ya Jay Polly hano

 

11/Feb/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(5)
ben
so cl
Habinama emmanuel
Jey polly nda gukunda ndi uganda
Emmanuel
Ndi kugwe jey polly
Athanase okoye
Jay poly ndakwemera cane nibereye muburundi nkunda kwumva indirimbo zawe sana hip hop uruwambere pe!
pacifique
komeza musaza thank you
Sponsored Content
Loading...