Jules Ulimwengu yageze mu Rwanda ahita asinyira Rayon Sports, ahabwa nimero yambarwaga n'umurundi mugenzi we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jules Ulimwengu yageze mu Rwanda ahita asinyira Rayon Sports, ahabwa nimero yambarwaga n'umurundi mugenzi we

Jules Ulimwengu yageze mu Rwanda ahita asinyira Rayon Sports, ahabwa nimero yambarwaga n'umurundi mugenzi we

Rutahizamu w'umurundi wakiniraga ikipe ya Sunrise wamaze kugurwa na Rayon SPorts, Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda aho yahise asinyira iyi kipe ndetse anahabwa nimero 7 akaba ariyo azajya yambara, yari isanzwe yambarwa na Caleb nawe w'umurundi werekeje kuri Latia.

Ku mugoroba wo kuwa 4, ni ukuvuga ejo hashize saa 18:30' nibwo uyu musore yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe avuye i Bujumbura mu Burundi aho yari avanye n'ikipe y'igihugu cy'u Burundi mu gikombe cy'Afurika cy'abatarenge imyaka 20 kirimo kubera muri Niger.

Nyuma yo kugera mu Rwanda yahise yerekeza kuri Hotel Mattina iherereye mu mujyi wa Kigali ahita asinyira iyi kipe ndetse anahabwa nimero azajya yambara mu kibuga.

Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise yinjiyemo muri uyu mwaka w'imikino wa 2018-19, umusaruro we muri iyi mikino ibanza (dore ko ari we uyoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi) niwo watumye Rayon Sports imubenguka maze yinshyura Sunrise miliyoni 8 ihita imwegukana.

15/Feb/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...