R Kelly mu mazi abira nyuma y’amashusho mashya yasohotse asambanya umwana muto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

R Kelly mu mazi abira nyuma y’amashusho mashya yasohotse asambanya umwana muto

R Kelly mu mazi abira nyuma y’amashusho mashya yasohotse asambanya umwana muto

Umuhanzi w’umunyamerika R Kelly  umaze iminsi mu manza ashinjwa gusambanya abana bato batarageza imyaka y’ubukure akabyigarama, kuri ubu noneho hasohotse amashusho mashya uyu muraperi wanaririmbye injyana zitandukanye arimo asambana n’umwana muto.

Nk’uko inkuru y’ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru kibivuga, cyatangaje ko cyabonye amashusho ya R. Kelly aryamanye n’umwana bivugwa ko atarageza imyaka y’ubukure ndetse abashinjacyaha ubu batangiye gusuzuma niba koko ayo mashusho ariyo..

Muri aya mashushao CNN itashyize ahagaragara ivuga ko arimo umukobwa bigaragara ko asa nk’ufite imyaka 14 y’amavuko.

CNN yatangaje kandi ko bitoroshye kuba umuntu yahita atahura imyaka y’uyu mukobwa uri muri ayo mashusho ariko ngo bombi mu mashusho bagenda bakomeza kuvugamo ko afite igitsina cy’umwana w’imyaka 14. Inshuro esheshatu uyu mukobwa abivugamo.

Umunyamategeko Michael Avenatti wunganira abakomeje gutanga amakuru menshi kuri R. Kelly, yavuze ko yamaze kugeza ayo mashusho mu nzego zibishinzwe mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe inzego ziri gukurikirana urubanza rwa R. Kelly zo zavuze ko zitahakana cyangwa ngo zemeze ayo makuru.

Ntabwo ari amashusho ya mbere R. Kelly avuzwemo gusambanya abana bato, hari n’ikindi kirego cyari cyubakiye ku mwana w’imyaka 13. Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yagiye ashyirwa mu majwi mu byaha bitandukanye.

Muri iki gihe yanzwe urunuka mu ngeri z’abantu batandukanye ndetse hagiye havuka imyigaragambyo yo kumwamagana, akomanyirizwa n’ibigo bicuruza umuziki.

Muri Mutarama 2019, haherutse gusohoka filime mbarankuru yiswe "Surviving R. Kelly" yaciye kuri Lifetime bizamura ibikorwa byo kumwamagana.

Umujyanama w’uyu muhanzi we avuga ko ngo nta kintu kibi umukiliya we yigeze akora ahubwo umuntu ufite imigambi mibi kuri we ari we uri kuyisohoza kuko atihishe ndetse nta n’uburoko afite afungiramo abakobwa nk’uko bivugwa.

Tags

15/Feb/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
casino slot machines winners
The craps odds bet is viewed as one of the most bet for the rnreason that involves no house cutting tool. You are able to glean as much rnas a 1000 pounds/euros/$ in bonus products. http://Emergencymedicine.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=918kiss.party%2Fhome%2F3win8%2F5175-3win8
live poker tournaments near me
The "first kiss" should both restrained yet amorous.rnAgain this can be exercised with them blindfolded or lightly rnbound. There are cash these kinds of games out there, but a regarding them get boring quickly. http://www.medidatas.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=www.lowrheiner.de%2Fgo.php%3Furl%3Dhttp%3A%2F%2F918kiss.party%2Fhome%2Fntc33%2F5453-ntc33
Sponsored Content
Loading...