Yannick Mukunzi yavuze ukuntu nimero yari gutuma adasinyira Sandvikens IF | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yannick Mukunzi yavuze ukuntu nimero yari gutuma adasinyira Sandvikens IF

Yannick Mukunzi yavuze ukuntu nimero yari gutuma adasinyira Sandvikens IF

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati wamaze kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, Yannick Mukunzi yavuze ko imwe mu ngingo z’iri mu maszererano ye muri iyi kipe harimo ko agomba kwambara nimero 6 ngo iyo atayibona ntabwo yari kujyayo.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wagiye agurishijwe na Rayon Sports yakiniraga, yahagurutse mu Rwanda tariki ya 1 Gashyantare 2019 yerekeza muri Sweden muri iyi kipe ye shya mu rwego rwo kwitegurana nayo shampiyona.

Mu kiganiro na Eachamps, Yannick Mukunzi yavuze ko bamwakiriye neza ndetse amaze no kumemyera nta kibazo.

Yagize ati”Banyakiriye neza nta kibazo, ubu nta kibazo ndahura nacyo kuko natangiye no kumenyera. Shampiyona ntiratangira izatangira mu mpera za Werurwe 2019. Ubu turimo kwitegura kujya kwitegurira hanze ya Sweden(pre-season).”

Mu cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko Yannick na Sandvikens bazahaguruka muri Swden berekeza muri Espagne aho bazakorera imyiteguro ya shampiyona (pre –season).

Kuva muri APR FC, Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu yambara nimero 6, abajijwe niba hariya kuyibona bizamworohera yasubije Eachamps ko biri mu masezerano ye guhabwa iyi nimero ndetse ko iyo atayihabwa byari kugorana ko akinira iyi kipe.

Yagize ati”Ni nk’ibisanzwe ngomba kuyambara, mu masezerano yanjye nashyizemo ingingo ivuga ko ngomba kuyihabwa. Iriyae nimero kereka ngiye aho mbona bitakunda kandi nabwo nabanza guteza akavuyo, ni uko nyikunda gusa kandi natangiye kuyambara nk’iri umwana cyane.”

Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva 2009  aza kuzamurwa muri APR FC nkuru mbere y’uko muri 2017 atandukana nayo akerekeza muri Rayon Sports nayo akaba yaratandukanye nayo muri Gashyantare 2019 yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF mu cyciro cya 3 muri Sweden.

Nimero 6 yamaze kuba yayihabwa, ari kumwe na mugenzi we hano(14) bakinana muri iyi kipe

15/Feb/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...