AMAFOTO: Yannick Mukunzi yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ye nshya mbere yo kwerekeza muri Espagne | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Yannick Mukunzi yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ye nshya mbere yo kwerekeza muri Espagne

AMAFOTO: Yannick Mukunzi yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ye nshya mbere yo kwerekeza muri Espagne

Mu mpera z'icyumweru gishize, umukinnyi w'umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF mu gihugu cya Sweden, Yannick Mukunzi yakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe ndetse anatsinda igitego 1 muri 4 batsinze ikipe ya Hudiksvalls FF ni mbere y'uko bahagaruka muri Sweden berekeza muri Espagne kwitegurirayo shampiyona.

Wari umukino wa gishuti wa wahuje ikipe ya Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Hudiksvalls FF mu rwego rwo kugumya kwitegura shampiyona neza, wabaye kuwa 6 tariki ya 16 Gashyantare 2019 maze urangira ikipe ya Yannick itsinze ibitego 4 kuri 1.

Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye yabanje mu kibuga, yakinnye iminota igera kuri 73 maze abasha no kwitwara neza yiyereka umutoza aho yabashije gutsinda igitego muri iyi minota yakinnye.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bazahaguruka muri Sweden muri iki cyumweru berekeza muri Espagne gukomerezayo imyiteguro ya shampiyona yabo izatangira mu mu kwezi kwa 3.

Yannick Mukunzo ahanganye n'abakinnyi ba Hudiksvalls FF

Yishimira igitego cye

Yatangiye neza atsinda

18/Feb/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
miria
sports
Sponsored Content
Loading...