Omborenga Fitina yavuze kubivugwa ko agiye kugaruka mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Omborenga Fitina yavuze kubivugwa ko agiye kugaruka mu Rwanda

Omborenga Fitina yavuze kubivugwa ko agiye kugaruka mu Rwanda

Nyuma yo gutandukana na APR FC akerekeza ku mugabane w’u Burayi muri Bulgaria mu ikipe ya CSKA Sofia, myugariro Omborenga Fitina avuga ko inkuru zimaze iminsi zikwirakwira ko agiye kugaruka mu Rwanda atarizo ndetse ko nta kibazo afite ameze neza.

Tariki ya 29 Mutarama 2019 nibwo uyu musore yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu mu ikipe ya CSKA Sofia.

Nyuma y’iminsi mike agiye ni bwo na mugenzi we bakinanaga muri iyi kipe, Imanishimwe Emmanuel nawe yagiye ariko we agiye muri Serbia, ntiyatinzeyo kuko we yahise agaruka bitewe n’uko ikipe yari agiyemo ngo yananiwe kumvikana na APR FC.

Nyuma y’imenyekana ry’iyi nkuru ko Mangwende agiye kugaruka nibwo byahise bivugwa ko na Omborenga Fitina nawe byaba byanze ndetse ko agiye kugaruka akomeze akinire APR FC, gusa yaba APR FC cyangwa Omborenga ntibigeze babihakana cyangwa ngo babyemeze igihe byavugwaga.

Muri iyo minsi kandi nibwo byavuzwe ko na Caleb ari mu nzira agaruka muri Rayon Sports ibyo muri Lativia byanze, gusa we yahise abinyomoza.

Aganira na Eachamps, Omborenga Fitina yavuze ko ameze neza muri iyi kipe nta kibazo na kimwe afite akaba yaratunguwe no kumva inkuru zimugarura mu Rwanda kandi we ntabyo azi

Yagize ati”Meze neza nta kibazo biragenda. Ibaze nta kibazo kigeze kiba byose birimo kugenda neza nta kibazo, byarantunguye cyane numvaga abantu babivuga mbanza kugira ngo ni bimwe baba bivugira bisanzwe, ariko ntakubeshye sinzi ni mpamvu bazanye icyo gihuha.”

Akomeza avuga ko atarabona ibyangombwa byose bimwemerera kuba umukinnyi  w’iyi kipe ariko ngo ibyinshi yarabibonye ndetse nibisigaye biri hafi kuboneka.

Yagize ati”Ntabwo ndabona ibyangombwa byose ariko nka 80% namaze kubibona by’ibanze, urebye igisigaye kwari ukumvikana hagati y’iyi kipe ndetse na APR FC ariko nabyo byarangiye nta kibazo.”

Omborenga Fitina ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports, anyura mu gihugu cya Slovakia mbere  y’uko aza muri APR FC, uyu ukaba wari umwaka we wa kabiri muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu zamaze kumugurisha ku mugabane w’u Burayi.

18/Feb/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...