Nkibona ko ari mu Rwanda bampamagaye igisubizo cyari yego - Slai witegura gususurutsa abanyarwanda mu mugoroba wa Zouk | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nkibona ko ari mu Rwanda bampamagaye igisubizo cyari yego - Slai witegura gususurutsa abanyarwanda mu mugoroba wa Zouk

Nkibona ko ari mu Rwanda bampamagaye igisubizo cyari yego - Slai witegura gususurutsa abanyarwanda mu mugoroba wa Zouk

Umufaransa Patrice Sylvestre wamenyekanye nka Slai, umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya zouk ubu ari I Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa Gatanu w’iki cyumweru aho yatangaje ko atigeze ajijinganya mu gufata icyemezo akibona ko atumiwe mu Rwanda.

Uyu mugabo waraye ugeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri, mu  kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu Slai yahamije ko akimara kumva ko ari mu Rwanda bamuhamagaye igisubizo ku mutima we cyari yego atabanje no gutekereza kubyo bagomba kumvikana ku masezerano.

Yagize ati” nkimara kubona ubutumire buvuye mu Rwanda igitekerezo cyari Yego ntabanje kuzuyaza ngo ntekereze ngo nihe bantumiye bameze bate u Rwanda ni rwiza pe!” yakomeje ati” niteguye guha abanyarwanda ibyo bifuza byose bakanezerwa cyane ko turi mu kwezi kw’abakundana urumva ni st Valentin tugiye gukomeza kwa 5”.

Remmy uhagarariye RG Consult  Kigali Jazz Junction yatangaje ko bishimiye kuba bari kumwe n’uyu mugabo I Kigali kandi biteze umusaruro ukomeye kuri uyu mugabo.

yagize ati” twiteguye umusaruro ukomeye ku muhanzi Slai tumufata nk’umuhanzi ukurura abagore cyane kandi turabizi ukwezi kwa kabiri ni ukwezi kw’abakundana niyo mpamvu twahisemo umuhanzi ukora injyana ya Zouk akazafatanya n’umuhanzi ukora ibisa nkibye wo mu Rwanda Yverry nawe uhuza neza n’intego yacu mu kwezi kwa Kabiri’.

Slai yavutse tariki ya 10 Gashyantare 1973 yamenyekanye mu ruhando rwa muzika cyane ku isi kubera indirimbo yitwa “ Flame” n’ahano mu Rwanda twakunze, afatwa nk’umwe mu bantu batumye injyana ya Zouk imenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki ya 22 Gashyantare 2019 muri Camp Kigali, kwinjira ni 10,000Frw ku bashaka kuryoherwa bagaze, 20,000 kubashaka kuryoherwa bicaye ndetse n’ibihumbi 200,000 kubazaba bicaye bafite ameza ndetse n’icyo kunywa.

20/Feb/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...